Ni nyuma yo gutakaza amanota abiri imbere ya Gicumbi FC, iri mu myanya ya nyuma muri shampiyona, ku mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, kuri stade ya Kigali, amakipe yombi akanganya 0-0.

Umusaruro wavuye muri uyu mukino n’uburyo abakinnyi ba APR FC bitwaye byababaje cyane umutoza Jimmy Mulisa, bituma abwira abanyamakuru amagambo akomeye arimo kunenga cyane abakinnyi be.

Ati “Dukwiye gufasha abakinnyi bacu n’umupira wacu. Numva abantu bavuga ngo kanaka ntakina, ngo afitanye ikibazo n’umutoza. Nakinnye umupira mu Rwanda no hanze. Nzi uko umukinnyi agomba kwitwara, uko ategura imikino iyo ariyo yose. Ariko aba bakinnyi banjye birababaje kuba bifuza ko mba Polisi yabo.”

“Ntabwo aba bakinnyi baramenya ko umupira ari akazi kabo kandi ntaho umupira wacu uzagera. Ntabwo ndi Polisi rwose ngo njye gukurikirana buri mukinnyi aho arara n’aho asohokera. Mbishoboye nabikora ariko ndi umutoza. Ibyo menya ni ibyo mu kibuga.”

N’agahinda kenshi uyu mutoza yakomeje avuga ko abakinnyi be muri uyu mukino nta mbaraga bashyizemo ngo bitembereraga mu kibuga.

Bamwe mu bakinnyi batengushye Jimmy Mulisa cyane harimo n’abafite amazina akomeye nka Muhadjiri Hakizimana na Iranzi Jean Claude yabanje mu kibuga ariko abasimbuza nyuma y’iminota 45 gusa.

APR FC ifite igikombe cya shampiyona inayoboye urutonde rwa shampiyona yanganyije na Gicumbi FC iri mu myanya ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Iyi kipe ntiyari ifite abakinnyi bane basanzwe babanza mu kibuga; Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, Issa Bigirimana na Ombolenga Fitina nabo bivugwa ko nta mvune zikomeye bafite ahubwo banze gukina ku bushake bagamije kuruhuka muri iyi minsi mikuru.

Jimmy Mulisa yarakariye cyane abakinnyi be abibutsa ko atari umupolisi wabo
Jimmy Mulisa yarakariye cyane abakinnyi be abibutsa ko atari umupolisi wabo
Abakinnyi ba APR FC ngo bakwiye kwibuka ko umupira ariko kazi ka bo
Abakinnyi ba APR FC ngo bakwiye kwibuka ko umupira ariko kazi ka bo
Iranzi Jean Claude ari mu bakinnyi bagaragaje urwego rwo hasi muri uyu mukino byatumye ahita asimbuzwa akinnye iminota 45 gusa
Iranzi Jean Claude ari mu bakinnyi bagaragaje urwego rwo hasi muri uyu mukino byatumye ahita asimbuzwa akinnye iminota 45 gusa
Bamwe mu bakinnyi ba APR FC barimo Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, na Issa Bigirimana bagaragaye kuri stade ariko ntibakina, bivugwa ko batakinnye ku bushake bwabo
Bamwe mu bakinnyi ba APR FC barimo Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, na Issa Bigirimana bagaragaye kuri stade ariko ntibakina, bivugwa ko batakinnye ku bushake bwabo

Amafoto: Ntare Julius