Hashize amezi atatu n’igice Umujyi wa Kigali uhagaritse inkunga ya miliyoni 150 Frw wageneraga Kiyovu Sports buri mwaka, nyuma y’uko wari wasabye amakipe atatu ufasha, arimo AS Kigali na Gasogi United, kwihuza ngo akore ikipe imwe.
Kiyovu Sports na Gasogi United zateye utwatsi icyo gitekerezo, AS Kigali yabyemeye aba ari yo ikomezanya n’Umujyi wa Kigali kugira ngo uyimenye muri byose nk’ikipe yawo ndetse ihindurirwa izina iba Kigali FC.
Nubwo iyo nkunga itagitangwa, ikirango cy’Umujyi wa Kigali kiracyagaragara ku myambaro Kiyovu Sports iri gukoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27 ndetse hari amakuru avuga ko impande zombi zishobora gusubirana, iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ikongera guhabwa miliyoni 150 Frw yagenerwaga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nkurunziza David uyobora Kiyovu Sports yavuze ko nta mikoranire y’impande zombi ihari ndetse na we ayo makuru yatangiye kuyumva ku wa 14 Nzeri 2026.
Ati “Nta bihari, nabyumvise kuva ejo, keretse niba ari umushinga uhari ariko ntabyo turamenyeshwa.”
Yongeyeho ko kuba ikirango cy’Umujyi wa Kigali kikigaragara ku myambaro yabo ari uko ari abafatanyabikorwa bawo ndetse bafitanye amateka ku buryo ntacyabatandukanya.
Ati “Abantu bakomeje kwibaza impamvu twarekeye ‘logo’ y’Umujyi wa Kigali ku myambaro yacu, ariko twe twayirekeyeho kuko turi Abanyamujyi, ntacyabihindura.”
“Twavukanye n’uyu Mujyi. Kiyovu Sports n’Umujyi wa Kigali ni amateka amwe kuko icyari Umujyi wa Kigali icyo gihe, ari cyo cyari Komini Kiyovu, ni cyo cyayishinze. Yabanje kwitwa andi mazina, aho iboneye ubuzima gatozi, Perezida wayo wa mbere, Kabahizi yari Burugumesitiri wa Komini Kiyovu, nyuma ihinduka Nyarugenge.”
Nkurunzia yashimangiye ko “Kiyovu ntabwo ari ikintu wavuga ngo uratandukanya n’Umujyi wa Kigali ngo bikunde. Ni ikipe y’abaturage ba Kigali, uko wabigenza kose.”
Ikirango cy’Umujyi wa Kigali kigaragara ku kuboko kw’ibumoso ku myambaro mishya ya Kiyovu Sports mu gihe mu myaka yashize cyabaga mu gatuza, ku ruhande rw’iburyo.
Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964, ni imwe mu makipe y’ubukombe mu Rwanda. Yatwaye ibikombe birindwi bya Shampiyona, bibiri by’igihugu, FERWAFA Super Cup imwe na Made in Rwanda Cup.
Muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe ntiyatangiye neza aho yatsinzwe na Gorilla FC ndetse na Musanze FC imikino yombi ku gitego 1-0. Kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, irasubira mu kibuga yisobanura na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!