00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntampaka wayoboraga Rayon Sports yegujwe n’abafana

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 2 August 2015 saa 01:00
Yasuwe :

Ntampaka Theogene wari umaze hafi imyaka ibiri ayobora Rayon Sports yeguriye mu nteko rusange y’iyi kipe iri kubera muri Alpha Palace i Remera bisabwe n;’abafana hakaba hagomba guhita hatorwa ubuyobozi bushya.

Ubwo iyi nteko rusange yatangiraga, abanyamuryango ba Rayon Sports basabye ko haba amatora ya komite nshya iyari iyobowe na Ntampaka ikegura.

Ntampaka yaje gufata ijambo atangaza ko yeguye ku mirimo ye yari yarasimbuyeho Murenzi Abdallah wayiyoboraga ari n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza weguye kubera itegeko ry’Umuvunyi risaba ko abayobozi b’inzego za Leta batayobora imiryango.

Ntampaka Theogene atangaza ko yeguye kuyobora Rayon Sports mu nteko rusange
Ubuyobozi bw'Umuryango wa Rayon Sports mu mwiherero wo kumenya niba hahita hatorwa komite nsya

Muri Werurwe 2015, Umuryango wa Rayon Sports washyizeho komite nyobozi nshya ya Rayon Sports yari iyobowe na Ntampaka ariko hatarimo abo mu karere ka Nyanza.

Ntamapaka ari umuyobozi wa Rayon Sports yabaye iya kabiri muri shampiyona nyuma ya APR FC mu 2014 naho mu 2015 baba aba gatanu nyuma ya Sunrise yazamutse mu cyiciro cya kabiri.

Muri Werurwe 2015, Umuryango wa Rayon Sports wari wagiriye Ntampaka icyizere akomeza kuyobora iyi kipe

Uko bimeze mu cyumba kiri kuberamo inteko rusange mbere yo gutora


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages