Mbere y’uwo mukino, ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwahagaritse umutoza Munyeshema Gaspard bumushinja ubugambanyi, ndetse n’abakinnyi barimo umunyezamu Dukuzeyezu Pascal na Maombi Jean Pierre bahise bakurwa mu bifashishijwe icyo gihe.

Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest, yemeye ko Munyeshema Gaspard kuva yahagarikwa ataraguruka ku myitozo y’iyi kipe. Ati “Nibyo koko umutoza wungirije ntabwo aragaruka ku myitozo nubwo akiri uwacu.”

Kuba uyu muyobozi avuga ko bataratandukana na Munyeshema, hari amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi kipe yo mu Karere ka Rutsiro yamaze kubona umutoza wungirije mushya, Ntamuhanga Tumaine, umaze iminsi ibiri ari mu kazi.

Mu gihe Ntamuhanga yaba yamaze guhabwa akazi ko kungiriza muri iyi kipe, yaba ari intangiriro ye ya mbere nk’umutoza koko nta handi hazwi uyu mugabo yatoje nk’uwabigize umwuga.

Ntamuhanga wavukiye mu Karere ka Rubavu aho iyi kipe iri gukorera imyitozo, ni umukinnyi udafite izina rito muri ruhago y’u Rwanda kuko yakinnye mu makipe akomeye arimo Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United.

Rutsiro FC iri mu bihe bitoroshye byo guhinduranya abatoza, ni ikipe idahagaze neza ku rutonde rwa Shampiyona kuko itari kure y’amakipe arebye nabi yazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Umunsi wa 21 wa Shampiyona wayisize iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18, irusha Marines FC iri ku mwanya wa 15 amanota abiri, imbere yayo hari Rwamagana City FC iyirusha rimwe gusa.

Umukino ukurikira ni uwo Rutsiro FC izakirwamo na APR FC kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Werurwe 2023.

Ntamuhanga Tumaini yagizwe umutoza wungirije muri Rutsiro FC
Ntamuhanga Tumaini yagizwe umutoza wungirije muri Rutsiro FC
Ntamuhanga Tumaini Tity yinjiye mu mirimo yo gutoza
Ntamuhanga Tumaini Tity yinjiye mu mirimo yo gutoza