Kuba abakozi bashinzwe ibikoresho mu makipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye ni byo byatumye Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona agura imodoka yo kugendamo mu gihe Baziki Peter yubatse inzu abanamo n’umuryango we.
Ubusanzwe mu Rwanda, benshi basuzugura akazi ko gucunga ibikoresho by’ikipe, kwitwa Kit-Manager w’ikipe runaka, nyamara benshi ntibarasobanukirwa neza aka kazi ndetse n’akamaro gafitiye abagakora kuko ari akazi nk’utundi.
Abagakora babita ’Kanyamayayi’, izina bamwe bumva nk’irisuzuguritse nyamara akazi ko gucunga ibikoresho mu makipe by’umwihariko ay’igihugu atari buri wese ushobora kukabona cyane ko abagakora bahamya ko ari akazi kiyubashye.
Inshingano za ba Kit-manager mu makipe zirimo gucunga neza ibikoresho byose by’ikipe, gukorera isuku ibikoresho byose by’ikipe no gutegura ibikoresho bikenerwa ku mikino ikipe ikina.
Gusa kugeza magingo aya, aka kazi gakorwa n’abasa n’abasuzuguritse, rimwe na rimwe badahabwa agaciro bakwiye. Icyibazwaho ni icyo aba bakozi bakura muri aka kazi.
IGIHE yaganiriye n’ukora akazi ko gucunga ibikoresho mu makipe y’Igihugu y’ingimbi (U17, U20 na U23), Tuyisenge Eric ndetse na Hakizimfura Ayubu ushinzwe ibikoresho bya AS Kigali. Bombi bahamya ko ari akazi bubaha kandi kamaze kubageza kuri byinshi mu buzima bwabo.
Ikindi aba bombi bahurizaho, ni uko umukozi uba ushinzwe ibikoresho mu ikipe yagakwiye kuba ahabwa agaciro gakwiye kuko akora akazi gakomeye ashobora kwangiza isura y’ikipe mu gihe atujuje inshingano ze uko bikwiye cyangwa agahesha isura nziza ikipe na none bitewe n’uburyo yitwaye mu kazi ke.
Kuri Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona, ahamya ko mu gihe amaze akora aka kazi yigeze no gukora mu Isonga FC, hari byinshi amaze kugeraho kandi byiza nubwo hari bamwe batagaha agaciro.
Ati “Mu by’ukuri bamwe ntabwo bazi agaciro k’akazi dukora, ariko dukora akazi keza kandi katunga umuntu. Nkanjye rwose kamaze kungeza kuri byinshi, nk’ubu naguze imodoka kandi mu mafaranga nakuye muri aka kazi.”
Yakomeje avuga ko hari ibyo ajya yunganiramo umubyeyi we, kandi abikesha aka kazi bamwe basuzugura.
Ati “Hari byinshi nkorera umubyeyi wanjye kandi bisaba amafaranga. Nambara neza mu mafaranga nkura muri aka kazi, mfite n’ibindi nkora kandi mu mafaranga nakuye muri aka kazi. Njye nashimira cyane FERWAFA yakampaye, nkasobanurira abagasuzugura ko katabona uwo ari we wese.”
Cantona nk’uko bakunda kumwita, iyo uganiriye n’abakinnyi batandukanye bamutangira ubuhamya ko nta ngeso mbi agira ndetse ngo bamwe bajya babura ibintu iyo bagiye mu mwiherero ariko bagasanga Tuyisenge Eric yabibatoreye akabibaha.
Mu bindi Cantona yishimira kandi aratira abantu ni uko amaze gutambagira ibihugu bitandukanye kandi akajyana n’Ikipe z’Igihugu z’ingimbi ndetse akaba yaragiye mu Gikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 17 mu 2011.
Uretse uyu musore kandi, undi mugabo ushinzwe ibikoresho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Baziki Peter, na we ahamya ko hari byinshi amaze kugeraho kandi akesha akazi ke nko kuba yarubatse inzu kandi mu mafaranga yakuye mu kazi k’Amavubi no kuba amaze gutembera ibihugu bitandukanye.
Hakizimfura Ayubu umaze imyaka itandatu akora aka kazi muri AS Kigali, yahamije ko ugakoze neza katunga umuryango we, ariko na none agaruka ku gaciro gake gahabwa abagakora.
Ati “Ni akazi katunga umuryango wawe mu gihe ugakoze neza ukakubaha. Ntabwo duhembwa ibya mirenge ariko iyo ucunze neza ibyo uhabwa ushobora kwibeshaho kandi neza ntawe usaba.”
Yakomeje agaruka ku kamaro kanini aba bakozi bafitiye amakipe yabo, ariko katabonwa na benshi.
Ati “Buriya Kit-manager aba ari umuntu ukomeye mu kipe. Nkanjye ngomba kuba nzi imyenda dukenera mu myitozo n’iyo tuzakenera mu mukino runaka. Ibyo bikoresho bigomba kuba bifite isuku byose kandi hari n’igihe abakoresha badahita baguha amafaranga bigasaba ko rimwe na rimwe wisaka ugakora mu yawe ngo akazi kawe kagende neza.”
Hakizimfura yongeyeho ko abakora aka kazi, bashobora kunganira umutoza mu bijyanye n’abakinnyi ikipe ishobora kwifashisha.
Ati “Buriya abakinnyi bambara mbareba. Hari igihe umukinnyi akubwira ati mpa uyu mwambaro kugira mpishe igikomere mfite, icyo gihe njye nshobora kuburira umutoza nkamubwira nti kanaka ntabwo ameze neza 100%. Bisaba kuba ukunda akazi kawe ariko bikanajyana n’ubunyangamugayo bw’umuntu.”
Hakizimfura yasoje avuga ko abakora aka kazi badahabwa agaciro gakwiye mu makipe bakoramo.
Ati “Ariko hamwe n’ibyo byose usanga hari amakipe adaha agaciro ababa bashinzwe ibikoresho kandi Kit-manager ashobora kubura ku mukino, bikaba ibibazo ku ikipe. Gusa hari abatoza babaha agaciro uhereye no kuri AS Kigali mbereye umukozi.”
Hakizimfura Ayubu uretse kuba ari umukozi muri AS Kigali, yamaze imyaka 12 akora aka kazi muri APR FC anaba umukozi ushinzwe ibikoresho muri Atraco FC kuko yari n’umukozi wayo mbere y’uko isenyuka.
Umutoza Ruremesha Emmanuel watoje amakipe arimo Kiyovu Sports, Musanze FC, Etincelles FC, Gicumbi FC, Atraco FC, Rayon Sports FC na Gorilla FC yasojemo amasezerano muri uyu mwaka, ahamya ko kugira kit-manager usanzwe ubizobereyemo bifasha cyane umutoza.
Ati "Kit-manager arafasha cyane mu ikipe. Ni umuntu w’ingenzi cyane. Biterwa n’imyaka aba amaze mu ikipe n’ukuntu aba ajijukiwe n’iby’umupira. Iyo atinze mu ikipe hari ubwo amenya amakosa y’abakinyi bakorera hanze y’ikibuga kukurusha."
Abandi bakora aka kazi ni Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro usanzwe ari n’umufana wa APR FC, akaba afatanya na Baziki Peter mu Ikipe Nkuru y’Igihugu ‘Amavubi’, na we akaba amaze kugera kuri byinshi birimo ikibanza yaguze mu mafaranga yagakuyemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!