Nyuma y’aho kapiteni wa Argentina, Lionel Messi ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’Isi, rurangiranwa wo muri Argentina Diego Maradona n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Sepp Blatter ngo baratunguwe.
Umutoza wa Argentina, Alejandro Sabella avuga ko iki gihembo Messi yari agikwiye kuko yabafashije kugera ku mukino wa nyuma baherukagaho mu 1990.
Messi yatsinze ibitego bine byose mu mikino yo mu matsinda, bibiri bakina na Nigeria, Bosnia Herzegovina na Iran atorwa inshuro enye nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Iki gihembo yagihawe nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma n’u Budage igitego 1-0 cya Mario Gotze ku munota wa 113.
Sepp Blatter, umuyobozi wa FIFA yavuze ko yatunguwe no kubona iki gihembo gihabwa Messi avuga ko bashobora kuba bagendeye ku bitego bine yatsinze.
Yagize ati “Natunguwe cyane mbonye Messi ahamagawe gufata igihembo cy’umukinnyi mwiza.”
Diego Maradona, wabaye kapiteni wa Argentina agatwara igikombe cy’Isi mu 1986 yahise avuga ko igihembo Messi yahawe atagikwiye cyari icy’Umunya Colombia, James Rodriguez watsinze ibitego 6 mu mikino itanu yakinnye akageza ikipe ye muri 1/4.
Maradona ati “ Niba hari umuntu naha ijuru ni Messi, gusa iki gihembo ni icyo ahawe ngo bacuruze izina rye. Rodriguez niwe wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.”
Maradona yakomeje avuga ko n’igihe igihembo cyatangwaga Messi yasaga nk’utagishaka.
Ubwo imikino yo mu matsinda yasozwaga, James Rodriguez yari yatowe nk’umukinnyi mwiza.
Uretse Rodriguez, benshi bemeza ko iki gihembo cyashoboraga guhabwa umudage Thomas Muller, mugenzi we Toni Kroos cyangwa umunyezamu wabo Manuel Neuer.
Ibi bihembo bihabwa abantu ku giti cyabo bitangwa n’akanama k’inzobere 13 za FIFA ziba zikurikirana umukino ku wundi (Fifa’s Technical Study Group), karimo Umufaransa Gerard Houllier watoje Liverpool n’Umunyanigeria Sunday Oliseh, kashyizweho nyuma y’igikombe cy’Isi cyo mu 1966 mu Bwongereza.
Iki gihembo mu 2010 cyahawe Umunya Uruguay Diego Forlan asimbuye Zinedine Zidane mu 2006 nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma n’u Butaliyani. Umunyezamu w’u Budage, Oliver Kahn yagihawe mu 2002 atsindiwe ku mukino wa nyuma na Brazil kimwe nka Ronaldo (Brazil) mu 1998 atsinzwe n’u Bufaransa.
Umunyabazil, Romario mu 1994 niwe mukinnyi uheruka gutwara iki gihembo ari mu ikipe yatwaye igikombe.
Ibindi bihembo byatanzwe
Manuel Neuer, umunyezamu mwiza
Paul Pogba, umukinnyi mwiza ukiri muto
James Rodriguez, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, 6.



















TANGA IGITEKEREZO