Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bafashije cyane TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino dore ko uko yahabwaga umwanya by’umwihariko mu mikino y’Igikombe cy’igihugu atahwemaga kwerekana ubuhanga bwe.
Mu makipe yamubengutse harimo na Kaizer Chiefs FC, imwe mu akomeye muri iki gihugu yifuje kugura amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje ikamwegukana.
Amakuru IGIHE ifite aturuka kuri bamwe mu bareberera inyungu ze, avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ndetse hasigaye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu.
Mu mikino 29 uyu mukinnyi w’imyaka 24 yakinnye mu mwaka ushize wa 2023/24, yabashije kumara 12 atinjijwe igitego.
Si muri TS Galaxy yigaragarije gusa kuko no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitwaye neza mu mwaka ushize by’umwihariko mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Ntwari yakuriye mu irerero rya APR FC aranayikinira, imutiza muri Marine FC, aho yavuye yerekeza muri AS Kigali mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!