00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nubwo adakina Ronaldo arishimye muri Manchester United- Erik ten Hag

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 October 2022 saa 05:54
Yasuwe :

Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, yatangaje ko rutahizamu we Cristiano Ronaldo yishimiye kuba muri iyi kipe nubwo atari kubona umwanya uhagije wo gukina.

Mu mukino wa Shampiyona y’u Bwongereza Manchester United yatsinzwemo na Manchester City ibitego 6-3 mu mpera z’icyumweru gishize, Ronaldo yicajwe ku ntebe k’abasimbura urangira adakandagiye mu kibuga.

Ni icyemezo cyongeye kuzamura amarangamutima ya benshi mu bakurikiranira hafi ibyo muri iyi kipe ndetse bivugwa ko uyu Munya-Portugal w’imyaka 37 atishimiye kuba i Manchester.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino wa Omonia Nicosia muri Europa League, Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag yavuze ko Ronaldo yishimye nubwo nta mwanya wo gukina ari kubona.

Yagize ati “Ibyo kutishima ntabyo mbona, arishimye rwose, ari kwitoza neza; buri umwe wese ari gukora imyitozo neza. Mu by’ukuri umwuka ni mwiza.”

Yakomeje ashimira umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, ku masomo yabigishije ku mukino uheruka kubahuza ndetse azatuma hari ibyo barushaho kunoza.

Yagize ati “Mu by’ukuri wari umunsi ukomeye. Pep na Man City mwarakoze ku masomo, tugiye kuyigiraho dutegura kwitwara neza ubutaha.”

Manchester United irakina na Omonia Nicosia saa 18:45 mu mukino wa gatatu w’amarushanwa yatwaye ibikombe by’ibihugu ku Mugabane w’u Burayi, Europa League.

Byitezwe ko Ronaldo ari bubanze mu kibuga ku nshuro ye ya kane muri uyu mwaka. Manchester United irakina idafite Raphael Varane, Harry Maguire, Donny Van de Beek na Aaron Wan-Bissaka bafite imvune.

Manchester United iri mu Itsinda E hamwe na Real Sociedad, Sheriff na Omonia. Ifite amanota atatu mu mikino ibiri imaze gukina.

Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, yatangaje ko Cristiano Ronaldo yishimiye kuba muri iyi kipe nubwo atabona umwanya uhagije wo gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages