Police FC ni imwe mu makipe yitezweho gukora impinduka nyinshi mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-24 kuko izatandukana n'abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi.

Mu bakinnyi yifuzaga ko bazayifasha harimo na Nyamurangwa Moses w'imyaka 20 gusa, ukina hagati afasha abugarira, wasoje amasezerano y'imyaka ibiri yari afitanye na Sunrise FC.

Uyu musore ufata Umunya-Brésil Casemiro nk'umukinnyi w'icyitegererezo, mu bo bazahanganira umwanya harimo Nsabimana Eric 'Zidane' wasinye andi masezerano y'imyaka ibiri.

Umutoza Mashami Vincent arifuza kubaka ikipe izahatana umwaka utaha nyuma yo kugera muri Police FC mbere gato ya Shampiyona y'umwaka ushize, yari yaramaze kugura abakinnyi abenshi muri bo atabigizemo uruhare.

Nyamurangwa yazamukiye muri 'Dream Yaga Center' y'i Nyagatare ari naho avuka.

Mu 2018, yakomereje mu Ishuri ry'Umupira w'Amaguru rya APR FC yamazemo umwaka umwe, ubwo yatsindaga Ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye yoherezwa muri UR Nyagatare ari na ho yakoreye igeragezwa muri Sunrise FC araritsinda, atangira gukinira iyo kipe yo mu Burasirazuba.

Nyuma yo kwitwara neza, mu 2022 yabengutswe n'Umutoza Rwasamanzi Yves amuhamagara mu Ikipe y'Igihugu y'abari munsi y'imyaka 23.

Police FC yasinyishije Nyamurangwa Moses amasezerano y'imyaka ibiri
Police FC yasinyishije Nyamurangwa Moses amasezerano y'imyaka ibiri
Nyamurangwa Moses yari amaze imyaka ibiri i Nyagatare akinira Sunrise FC
Nyamurangwa Moses yari amaze imyaka ibiri i Nyagatare akinira Sunrise FC