Mu ijoro rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ni bwo uyu mukinnyi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yerekeza muri icyo gihugu.
Bamwe mu bo mu muryango we bamuherekeje bamushimiye guhesha ishema umuryango, na ho umubyeyi we Umubyeyi Josianne avuga ko yamusabye kuzabera urugero abandi bana kuko ahagarariye igihugu.
Ati “Nyatanyi yakinnye umupira w’amaguru akiri muto ku myaka umunani kandi yarawukundaga. Naramushyigikiye kandi ndacyamushyigikira, icyo agomba kumenya ni uko ahagarariye igihugu, ari na yo mpamvu agomba kwitwara neza akagihesha ishema.”
Nyatanyi yabwiye IGIHE ko amahirwe yo kugurwa n’ikipe nziza, agiye kuyabyaza umusaruro akazakinira n’andi arenzeho kugeza ubwo azaba yifashishwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.
Ati “Ngiye nzi icyo gukora kuko ndi mukuru. Ni amahirwe mbonye yo kwerekana ko nshoboye nkajya mbona umwanya wo gukina ku buryo nzakina mu makipe akomeye i Burayi. Ubufasha Tony Football Excellence Program yampaye nzabukoresha ngaruka gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.”
Nyatanyi w’imyaka 19 ukina mu kibuga hagati, ari mu bakinnyi baheruka guhesha Tony FA Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, ndetse akaba yaranayifashije kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Asanze AS Red Black Pfaffenthal ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Luxembourg iri kwitegura umwaka utaha w’imikino izatangira tariki ya 23 Kanama 2026.
Muri iki gihugu hakinayo Sven Kalisa ukinira FC Victoria Rosport yo mu Cyiciro cya Mbere akanakinira Amavubi, iyi ikaba yarananyuzemo uwitwa Glen Habimana. Undi wanyuze muri iki gihugu ni Dylan Maes wakiniye Union Titus Pétange.
Nyataanyi agiye hanze y’u Rwanda avuye muri Tony FA, nyuma ya mugenzi we Mugisha Abdul uheruka kujya muri Hapoel Hadera yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Israel.
Undi uzajya hanze ni rutahizamu Yangiriyeneza Erirohe w’imyaka 19, uzajya mu Ikipe ya APOEL Nicosia Football Club yo muri Chypre, aho azakora igeragezwa ndetse n’isuzuma nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!