Tariki 1 Ukuboza 2018 nibwo uyu mukinnyi yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yemererwa gukinira Rayon Sports kuva tariki 12 Ukuboza 2018 ariko ntiyahirwa n’umunsi we wa mbere muri iyi kipe ikunzwe.

Yahawe ibyangombwa na Ferwafa bigoranye kuko abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Paul Muvunyi bamaze amasaha ane n’igice ku cyicaro cy’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda baburana n’abashinzwe amarushanwa bavugaga ko Rafael da Silva akwiye gutangira gukina mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira muri Gashyantare.

Icyizere yari afitiwe cyatumye abayobozi b’iyi kipe batava ku izima birangira bahawe ibyangombwa byemerera uyu rutahizamu w’imyaka 27 gukina, ahita anakoreshwa kuri uwo mugoroba mu mukino wa APR FC ariko ntiyoroherwa kuko ikipe ye yatsinzwe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibitego 2-1.

Yakiniye Rayon Sports imikino irindwi isoza igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, ahangana na APR FC, AS Muhanga, Espoir FC, Police FC, Amagaju FC, Musanze FC, Kirehe FC na Marines FC ariko muri iyi mikino yose ntabwo yashoboye gutsinda igitego cyangwa gutanga umupira ukibyara.
Uyu musaruro muke watumye Rayon Sports ifata umwanzuro wo gutandukana nawe cyane ko yari atarasinya amasezerano y’igihe kirekire.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabwiye IGIHE ati “Twari tukimugerageza kuko twumvikanye n’Umuhagarariye (Karenzi Alex) ko tumusuzuma amezi atandatu twamushima tukazamusinyisha igihe kirekire. Twabonye atari ku rwego rwa rutahizamu twifuza duhitamo gutandukana nawe.”

N’agahinda kenshi Jonathan Rafael da Silva yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports anifuriza ahazaza heza bagenzi be bakinanye muri Rayon Sports.

Mbere yo gufata indege imusubiza muri Brésil, Rafael da Silva yabwiye IGIHE ati “Birababaje cyane gusezera abantu benshi kandi beza ntabahaye ibyishimo kuko niyo yari intego yanjye. Gusa ndashimira buri umwe nubwo mu nzira y’ubuzima buri kimwe kitagenda uko twifuza. Intego yanjye aha yari uguhesha Rayon Sports igikombe, nakoze ibyo nshoboye ariko sinahirwa. Ndabifuriza amahirwe ahazaza.”

Uyu rutahizamu bivugwa ko yahembwaga 1500$ yabisikanye n’Umutoza wungirije Rayon Sports yavanye muri Brésil, Wagner do Nascimento Silva ugomba gufatanya na Robertinho usanzwe ari Umutoza Mukuru gushaka abasimbura b’abakinnyi benshi bakomeje kuva muri Rayon Sports.

Rafael da Silva atandukanye na Rayon Sports akurikira Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Abdul Rwatubyaye na Bimenyimana Bonfils Caleb basanzwe babanza mu kibuga ariko bagiye mu yandi makipe mu mezi abiri ashize kandi batarabonerwa abasimbura.

Nyuma yo kumara amezi abiri ageragezwa, rutahizamu Raphael Jonathan DaSilva yatandukanye na Rayon Sports
Nyuma yo kumara amezi abiri ageragezwa, rutahizamu Raphael Jonathan DaSilva yatandukanye na Rayon Sports
Ba rutahizamu bagenzi be Sarpong Michael na Caleb Bimenyimana batsindaga ariko we ntahirwe
Ba rutahizamu bagenzi be Sarpong Michael na Caleb Bimenyimana batsindaga ariko we ntahirwe
Yakiniye Rayon Sports imikino irindwi ariko umusaruro urabura
Yakiniye Rayon Sports imikino irindwi ariko umusaruro urabura
Icyizere abayobozi ba Rayon Sports bari bafitiye uyu mukinnyi cyatumye bamara amasaha ane n'igice baburana ibyangombwa bye kuri Ferwafa
Icyizere abayobozi ba Rayon Sports bari bafitiye uyu mukinnyi cyatumye bamara amasaha ane n'igice baburana ibyangombwa bye kuri Ferwafa
Uyu rutahizamu yabisikanye n'Umutoza wungirije mushya wa Rayon Sports, Wagner do Nascimento Silva barebanye imikino ifungura igikombe cy'Intwari
Uyu rutahizamu yabisikanye n'Umutoza wungirije mushya wa Rayon Sports, Wagner do Nascimento Silva barebanye imikino ifungura igikombe cy'Intwari

Amafoto: Ntare Julius