Uyu mukino wari uwa mbere Masoudi Djuma atoje Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa icyumweru n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bumushinja imyitwarire mibi n’umusaruro muke mu marushanwa nyafurika iyi kipe yari ihagarariyemo u Rwanda.
Muri icyo gihe cyose, Masoudi yasibye umukino Rayon Sports yatsinzemo Rugende FC ibitego 3-0 mu gikombe cy'Amahoro n'uwa shampiyona iyi kipe yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0.
Uyu mukino wayihuje na Gicumbi FC wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi 2017 aho warangiye abasore ba Rayon Sports banyagiye Gicumbi ibitego 6-1, harimo icya Kwizera Pierrot ku munota wa cyenda, kuri Coup-franc.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Gicumbi FC maze ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Lomami Frank ku mupira mwiza yari ahawe na Nzayisenga Jean d’Amour ku munota wa 15. Nsengiyumva Mustapha yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 32 nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Gicumbi.
Iyi kipe ntiyarekeye aho gusatira kuko ku munota wa 43 Muhire Kevin yatsinze igitego cya kane ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 4-0.
Lomami Frank yongeye kubonera Rayon Sports igitego ubwo yatsindaga icya gatanu ku munota wa 72 mbere y’uko Nsengiyumva Mustapha atsinda icya gatandatu nyuma y’iminota 13. Gicumbi FC yabonye igitego kimwe cy’impozamarira mu minota y’inyongera cyinjijwe n'uwitwa Ndayambaje.
Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ikomeza kwanikira mukeba wayo APR FC kuko yagize amanota 61, irusha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu amanota 10 n’umukino umwe w’ikirarane itarakina.

















Amafoto: Mugwiza Olivier




Ibitekerezo 0