Tariki 25 Kamena 2023 ni bwo Munyantwali Alphonse wari umukandida rukumbi watanzwe na Police FC, yatorewe kuyobora FERWAFA ku majwi 51 ku banyamuryango 56 batoye.

Guhera icyo gihe, amakipe y'igihugu mu byiciro byose yaranzwe no gutsindwa kenshi ndetse intsinzi iba umugani.

Nyuma y'ukwezi kumwe gusa atorewe kuyobora FERWAFA, Amavubi y'Abagore yabanje gusezererwa na Uganda ku giteranyo cy'ibitego 4-3 mu mikino yombi y'ijonjora ribanza ryo gushaka itike y'Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.

Nyuma y'amezi abiri kandi, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe na Ghana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 iyitsinze ibitego 12-0 mu mikino yombi.

Mu Ugushyingo, Amavubi U-15 kandi yasezerewe muri CECAFA U15 yabereye muri Uganda atashye amara masa nyuma yo gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-0 mu mukino wa mbere, atsindwa na Tanzania 2-1 mu mukino wa kabiri mbere yo gusoreza kuri Somalia yayatsinze igitego 1-0.

Mu gihe Munyantwali Alphonse amaze atorewe kuyobora FERWAFA kuva muri Kamena 2023, Ikipe nkuru y'Amavubi y'Abagabo kandi yanganyije na Sénégal i Huye igitego 1-1 mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, inganya na Zimbabwe mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 ubusa ku busa, mbere yo gutsinda Afurika y'Epfo ibitego 2-0 ku wa 21 Ugushyingo 2023.

Uyu mukino watunguye benshi bitewe n'imikinire y'Ikipe y'Igihugu "Amavubi" idasanzwe, Perezida wa FERWAFA yagaragaje amarangamutima yerekanaga kuyishyigikira mu buryo budasanzwe. Yakurikizaga amaso umupira akora ibimenyetso byo kwerekana aho yakosora, yatakazaga umupira akababara bigaragara ndetse yasatira akayitera akanyabugabo.

Si we gusa kuko mu myanya y'icyubahiro byari ibicika, benshi mu banyacyubahiro bari bafite icyizere cy'uko u Rwanda rugomba gutahana intsinzi, bagaragazaga amarangamutima yo ku rwego rwo hejuru, bababazwa no gutakaza imipira kwa hato na hato ndetse bakiterera hejuru mu gihe rukinnye neza.

Nyuma y'umukino, hagaragaye ibyishimo bidasanzwe, benshi biterera hejuru, barahoberana ndetse bakora mu ntoki Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ku bw'akazi aba basore bakoreye i Huye.

Na we yamanutse ajya kwishimana na bo. Mu byishimo byinshi, Munyantwali yahobeye abarimo Sibomana Patrick 'Papy', Byiringiro Lague, Sahabo Hakim n'abandi.

Mbere y'uko asubira mu myanya y'icyubahiro, yafashe ifoto y'urwibutso na myugariro Mutsinzi Ange ari kumwe na rutahizamu Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere.

Yahamagaye kandi abamwungirije ndetse n'abari mu myanya itandukanye muri FERWAFA maze bafata ifoto y'urwibutso bishimira umusaruro w'u Rwanda imbere ya Afurika y'Epfo.

Amavubi azasubira mu kibuga asura Bénin tariki 5 Kamena 2023 mu Itsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Abanyamakuru bari bagiye gushyigikira Amavubi bahindutse abafana batera imbaraga abakinnyi

Umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler, atanga inama ku bakinnyi be mu gice cya kabiri cy'umukino

Munyaneza Jacques 'Rujugiro' ushinzwe gucunga ibikoresho by'Ikipe y'Igihugu kubera ishyaka ryinshi na we yanyuzagamo agatanga inama ku bakinnyi b'Amavubi bari mu kibuga

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana”, Hugo Broos, ubwo yakoraga impinduka agakuramo Sphephelo S'Miso Sithole agashyiramo Oswin Reagan Appollis ku munota wa 74 w'umukino

Abanyarwanda benshi bari bagiye gushyigikira Amavubi banyuzwe n'uko yitwaye kuri Bafana Bafana

Komiseri w'Amakipe y'Igihugu muri FERWAFA akaba na Perezida wa United Stars yo mu Cyiciro cya Kabiri, Ngendahayo Vedaste, atunga agatoki hakwiye gukorwa impinduka mu mikinire y'Amavubi

Uko Amavubi yitwaraga neza yayakomeraga amashyi

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yacungiraga hafi imikinire y'Amavubi

Uko yitwaraga neza yayateraga ingabo mu bitugu

Kenshi basabaga Amavubi gukinira imbere agasatira

Bumwe mu buryo bwahushijwe na Afurika y'Epfo bukangaranya imitima y'abari mu myanya y'icyubahiro

Uko Amavubi yigiraga imbere asatira mu myanya y'icyubahiro bajyanaga na yo

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard na Komiseri ushinzwe Iterambere rya Ruhago, Hamdan Habimana (ibumoso) bakurikiye imikinire y'Amavubi

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, asaba abakinnyi b'Amavubi kujyana umupira imbere

Nyuma y'intsinzi yari yahanganyikishije benshi, umukino waje kurangira maze ibyishimo bitaha mu rw'Imisozi 1000

Visi Perezida wa Mbere wa FERWAFA ushinzwe Imari n'Imiyoborere, Habyarimana Marcel, yishimira intsinzi y'u Rwanda nyuma y'umukino

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, ashimira abo bari kumwe mu myanya y'icyubahiro ko baje gushyigikira Amavubi nyuma y'uko atsinze Bafana Bafana ya Afurika y'Epfo

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe 'Camarade' yishimira intsinzi hamwe na Nayandi Abraham wahoze ari Visi Perezida wa Mukura Victory Sports

Komiseri w'Amakipe y'Igihugu muri FERWAFA akaba na Perezida wa United Stars yo mu Cyiciro cya Kabiri, Ngendahayo Vedaste ahoberana na Perezida wa Gicumbi FC Niyitanga Désiré nyuma y'intsinzi y'Amavubi

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ahoberana na Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange nyuma y'umukino

Bagiranye ikiganiro kigufi bishimira imigendekere y'umukino

Perezida wa FERWAFA yishimanye n'abafana nyuma y'intsinzi yatanze ihumure ku Amavubi

Perezida wa FERWAFA akorana mu biganza na Makuza Bernard wahoze ari Minisitiri w'Intebe akaba na Perezida w'Icyubahiro wa Kiyovu Sports, utajya usiba ku kibuga gushyigikira ibikorwa bitandukanye by'umupira w'amaguru

Komiseri ushinzwe Umutekano, Rurangirwa Louis, ari mu bishimiye intsinzi y'Amavubi

Akanyamuneza kari kose ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe 'Camarade'  nyuma y'uko u Rwanda rutsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri w'Itsinda C ryo gushata itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ahoberana na Komiseri ushinzwe Amakipe y'Iguhugu muri FERWAFA, Ngendahayo Vedaste nyuma y'uko u Rwanda rutsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0

Kari akanyamuneza ku bayobozi ba FERWAFA nyuma y'iminsi 150 nta ntsinzi ku makipe y'Iguhugu mu byiciro byose, kuva batorewe kuyobora iyi nzu iyobora ruhago Nyarwanda

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yaririmbye 'Intsinzi Bana b'u Rwanda' azunguza idarapo muri Stade Huye nyuma y'umukino

Nyuma yamanutse asanga abakinnyi mu kibuga ngo bishimane intsinzi

Yari aherekejwe na Ngendahayo Vedaste, Komiseri w'Amakipe y'Igihugu muri FERWAFA

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ahobera myugariro Mutsinzi Ange nyuma y'intsinzi y'Amavubi

Ubwo na none yahoberaga Mugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri ndetse n'Umutoza w'Abanyezamu, Mugabo Alex

Ubwo Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yahoberaga Myugariro w'ibumoso Imanishimwe Emmanuel, umwe mu bitwaye neza cyane muri uyu mukino

Komiseri ushinze Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani Evariste ahobera Niyonzima Olivier 'Seif' wayoboye neza hagati h'Amavubi muri uyu mukino

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ahobera Sibomana Patrick 'Papy' ukina imbere ku mpande afasha abataha izamu

Byari ibyishimo kuri Sahabo Hakim wakinaga umukino we wa kane mu Ikipe y'Igihugu, Amavubi ubwo yahoberanaga na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse

Ubwo bishimiraga intsinzi, Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad na Perezida wa FERWAFA bagiranye ikiganiro kigufi

Perezida wa FERWAFA ashimira rutahizamu Byiringiro Lague nyuma y'intsinzi y'u Rwanda

Perezida wa FERWAFA ahoberana n'Umutoza w'Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler nyuma y'umukino

Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, Umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler na Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Turatsinze Amani Evariste bashimira abafana baje gushyigikira Amavubi nyuma yo kwegukana intsinzi itsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Munyantwali Alphonse ndetse n'abakozi ba FERWAFA muri rusange

Perezida wa FERWAFA yafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Myugariro Mutsinzi Ange ndetse na Rutahizamu Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere cy'Amavubi

Umutoza wongera imbaraga mu Amavubi, Mwambari Serge n'Umunyamategeko wa FERWAFA, Karangwa Jules bari bafite akanyamuneza nyuma y'intsinzi y'Amavubi

Mugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri yabanje gusangira intsinzi n'abafana mbere yo kwinjira mu rwambariro

Sahabo Hakim yabanje gusuhuza abafana bishimana intsinzi mbere yo kwerekeza mu rwambariro nyuma y'umukino

Sahabo Hakim aganira n'Ushinzwe inyungu ze mu mupira w'amaguru Yacine Tabti nyuma y'umukino

Abafana barimo Umunyamakuru ubirambyemo Gakuba Felix Abdul-Jabbar 'Romario' bishimira intsinzi y'Amavubi nyuma y'umukino

Amafoto: Ntare Julius