00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 17, Kagabo Issa arahagarika gusifura

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 8 July 2015 saa 01:36
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 17 asifura mu Rwanda na 13 ari mpuzamahanga, Kagabo Issa umwe mu basifuzi bakuze bari bakiri mu kibuga yamaze gutangaza ko azasoza gusifura mu mpera z’uyu mwaka.

Kagabo Issa yamaze kuzuza imyaka 45 yemewe ku musifuzi mpuzamahanga, yasifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ubwo Police FC yatwara igikombe cya mbere itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric.

Nyuma y’uyu mukino, bagenzi be b’abasifuzi bamuhaye igikombe ndetse ahabwa n’umupira aya makipe yari yakinnye wasinyweho na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent.

Kagabo Issa yayoboye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro 2015

Kagabo ati “ Byarantunguye sinari nzi ko bankorera ibintu nka biriya, nabyakiriye neza kuko byanyeretse agaciro nagize mu mupira w’amaguru mu Rwanda.”

Umwe mu mukino uyu musifuzi wabaye mpuzamahanga mu 2002 avuga ko wamushimishije n’uwo Rayon Sports yatsinzemo APR FC kuri stade ya Kigali. Uyu mukino wari wasubitswe kuko stade yari nto ariko biba ngombwa ko ukinwa hinjiye abafana 7000.

Yagize ati “ Hari havuzwe byinshi mbere y’umukino, nishimiye ko wagenze neza ariko sinabura gusaba imbabazi niba narakosheje mu gihe namaze nsifura kuko ndi umuntu.”

Umuyobozi wa FERWAFA asinya ku mupira wahawe Kagabo nk'urwibutso rw'imyaka 17 asifura
Na Minisitiri w'umuco na siporo, Uwacu Julienne yawushyizeho umukono

Avuga ku bakinnyi bahuye mu kibuga, Kagabo avuga ko mu gihe yayoboye imikino yarimo Karekezi Olivier atigeze amuha ikarita n’iy’umuhondo mu gihe Tuyizere Donatien “Jojori” wakinnye muri APR FC, Police FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, ATRACO FC na Sunrise ariwe yahaye amakarita menshi.

Umwe mu mukino ikomeye avuga ko yahereyeho ni uwa APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 kuri stade Amahoro naho uwa mbere nk’umusifuzi mpuzamahanga ni uwa KCCA yo muri Uganda yakinnye na St George yo muri Ethiopia mu 2002 mu mikino ya CAF ari kumwe na Nkubito Athanase na Bamporiki Desire.

Yakomeje agira ati “ Ndifuza ko ubunararibonye mfite nabuha barumuna banjye, nkaba komiseri n’umwarimu w’abasifuzi.”

Kagabo Issa yamaze imyaka 17 asifura mu Rwanda na 13 ku rwego mpuzamahanga
Kagabo Issa yashyikirijwe igikombe nk'urwibutso rw'imyaka 17 amaze ayobora imikino

Mu mwuga wo gusifura, Kagabo Issa avuga ko yareberaga k’umusifuzi mpuzamahanga w’Umutaliyani, Pierluigi Collina wasezeye mu 2005.

Mu gihe Kagabo azaba asezeye, u Rwanda ruzaba rusigaranye abasifuzi batanu mpuzamahanga barimo Munyemana Hudu, Hakizimana Louis, Munyanziza Gervais, Twagirumukiza Abdul na Ishimwe Jean Claude wamubaye mu 2015.

Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages