Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, Jean-Michel Aulas, wari umaze igihe kirenga imyaka 30 ari Perezida wa Olympique Lyonnais, yasezeye kuri izi nshingano.

Nubwo uyu mugabo yahagaritse inshingano ze muri iyi kipe, azakomeza guhabwa icyubahiro cye nk'uko biri mu itangazo ikipe yashyize hanze.

Yagize iti “Ikipe irashimira Aulas ku bwo 'guhirimbana no guhozaho by’indashyikirwa' byamuranze mu myaka 36 ari kumwe na Olympique Lyonnais. Muri byo harimo ibikombe 50, mu makipe y’Abagore ndetse n’ay’Abagabo.”

Yakomeje igira iti “Aulas azakomeza kuba Perezida w’Icyubahiro, John Textor ni we ugiye kuba afite inshingano nka Perezida w’Umusigire. Abanyamigabane bose bishimiye imikoranire ye na bo, kuko nyinshi mu nyungu bakuye mu ikipe yazigizemo uruhare.”

Hagati ya 2002 na 2008, Aulas yanditse amateka akomeye cyane yamuranze mu gihe yari muri iyi kipe, abasha gutwaramo ibikombe birindwi bya Shampiyona ya Ligue 1, harimo na bitatu byikurikiranya.

Mu gihe yari kumwe na yo kandi, Ikipe y'Abagabo yatwaye ibikombe bitandatu biruta ibindi mu Bufaransa “French Super Cup”. Iy'Abagore ayifasha kwandika amateka yo kuba yaratwaye ibikombe 15, ikaba inayoboye izindi mu gutwara byinshi.

Ni mu gihe Olympique Lyonnais WFC yatwaye Igikombe cy’Igihugu inshuro icyenda, inatwara ibikombe bya UEFA Women’s Champions League inshuro umunani.

Nubwo amakuru ahari avuga ko Textor ugiye kuba amusigariyeho ashobora kuyiyobora kugeza mu 2025, Aulas azahabwa umwanya usumbye uwe mu ikipe, nk’Umuyobozi Mukuru.

Perezida mushya wa Olympique Lyonnais, John Textor, yatangaje ko ashaka gukomereza aho mugenzi we agejeje kandi ibigwi by’ikipe azakomeza kubirinda mu gihe na we azaba ayoboye.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nk’umuyobozi mushya kandi mukuru mu Nama Nkuru ya Olympique Lyonnais, ni ukurushaho kuyishyira ku rwego mpuzamahanga, bijyana no gusigasira amateka yayo.”

Kugeza ubu, Olympique Lyonnais iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 56 mu mikino 34 imaze gukinwa muri Shampiyona y’u Bufaransa.

Jean-Michel Aulas wari umaze imyaka irenga 30 ari Perezida wa Lyon yahagaritse izi nshingano
Jean-Michel Aulas wari umaze imyaka irenga 30 ari Perezida wa Lyon yahagaritse izi nshingano
Aulas azakomeza kuba Perezida w’Icyubahiro, John Textor abe Perezida w’Umusigire
Aulas azakomeza kuba Perezida w’Icyubahiro, John Textor abe Perezida w’Umusigire
Olympique Lyonnais yatwaye Igikombe cya Shampiyona y'u Bufaransa inshuro zirindwi iri kumwe na Jean-Michel Aulas
Olympique Lyonnais yatwaye Igikombe cya Shampiyona y'u Bufaransa inshuro zirindwi iri kumwe na Jean-Michel Aulas
Aulas yatwaranye ibikombe byinshi n'Ikipe y'Abagore ya Lyon
Aulas yatwaranye ibikombe byinshi n'Ikipe y'Abagore ya Lyon