Kuva tariki 26 Nyakanga kugera tariki 10 Kanama 2019 biteganyijwe ko ku bibuga bya Stade ya Kigali, Stade Amahoro na Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu hazabera irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ryitirwa Perezida w’u Rwanda.
Byemejwe mu nama iri guhuza abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Burundi, Djibouti, Érythrée, Ethiopie, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Zanzibar.
Iyi nama yemeje ko u Rwanda ruzakira CECAFA Kagame Cup 2019, i Asmara muri Érythrée hakabera CECAFA iy’ibihugu mu batarengeje imyaka 17 izatangira tariki 17 Kanama kugera tariki 31 Kanama 2019.
Uganda yo izakira amarushanwa abiri ya CECAFA. Irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 rizakinwa muri Nzeri naho CECAFA y’ibihugu ikinwe kuva tariki 1 Ukuboza kugera ku wa 15 Ukuboza 2019.
CECAFA Kagame Cup igiye kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu kuko yahaherukaga mu 2014.
Uwo mwaka yegukanywe na Al-Merrikh Sporting Club yo muri Sudani itsinze APR FC ku mukino wa nyuma witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame unitirwa iri rushanwa kuko aritangamo inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari buri mwaka.
CECAFA Kagame Cup y’umwaka ushize yakiniwe muri Tanzania yegukanwa na AZAM FC itsinze Simba SC ku mukino wa nyuma 2-1, irushanwa amakipe yo mu Rwanda atitwayemo neza kuko APR FC yasezerewe mu matsinda naho Rayon Sports isezererwa muri ¼.



















TANGA IGITEKEREZO