Ikipe y’igihugu ya Kenya yasezerewe n’Amavubi kuwa Mbere tariki 30 Ukuboza 2015 mu mukino wa ¼ cy’irushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup 2015 kuri penaliti mu gihe ari yo yari ifite igikombe giheruka.
Waliaula yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye kubera icyo we yise akavuyo kari mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya nyuma y’uko ritishyuye Hotel yari icumbikiye ikipe muri Cecafa byatumye passport ye ifatirwa.
Yagize ati “Namaze gusezera mu ikipe y’igihugu. Sinakomeza gukorera mu bintu nk’ibi keretse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru nirikorana ubunyamwuga mu gukemura ibibazo, nakoreye ikipe y’igihugu ibyo narinshoboye ndumva ubu ari cyo gihe nkajya kwita no ku bindi.”
Naho Owino Ottamax we yagize ati”Hari igihe kigera ukumva utakomeza ku byihanganira bityo numvaga ari cyo gihe cyo gusezera. Nagiye mpura n’inzitizi zitari nke kubera kubura ubunyamwuga ku buyobozi.‘‘
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahura na Uganda ku mukino wa nyuma kuri uyu wa gatandatu.
Aya makipe yombi yabonye itike kuri za penaliti, Amavubi yasezereye Kenya muri ¼ kuri penaliti iminota 90 yarangiye ari 0-0 anasezerera Sudani kuri penaliti muri ½ nabwo iminota 90 yarangiye ari 0-0 ariko mu minota 30 yinyongera biba 1-1.
Uganda yo yabonye iyi tike isezereye Malawi ku bitego 2-1 muri ¼ naho muri ½ isezerera Ethiopia yakiriye irushanwa kuri penaliti.



















TANGA IGITEKEREZO