Ni igikorwa cyabereye kuri Hakuna Matata Lounge ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 25 Gashyantare 2023 nyuma y'umukino wabereye kuri Stade Umuganda.

Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'abakinnyi bose bajyanye n'Ikipe i Rubavu, abatoza, abayobozi na bamwe mu bafana b'imena.

Mu bayobozi ba Rayon Sports bitabiriye ibi birori barimo Umunyamabanga Mukuru Namenye Patrick n'Umuvugizi, Nkurunziza Jean Paul.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yashimiye SKOL yateguye ibi birori ndetse anashinira abakinnyi uburyo bitwaye batsinda Rutsiro FC ibitego 2-0.

Yagize ati "Mbere na mbere turashimira umufatanyabikorwa wacu mukuru SKOL ku gikorwa cyiza cyo kwakira abakinnyi n'abatoza yateguye uyu munsi. Ibi bikubiye mu mikoranire myiza irimo kuturanga muri iyi minsi ndetse bikaba biri muri bimwe birimo kudufasha kwitwara neza."

"Mu izina ry'Umuyobozi wa Rayon Sports na Komite muri rusange turashimira abakinnyi ndetse n'itsinda ry'abatoza uburyo mwitwaye neza mu mukino twatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0, guhatana no kwitanga mwagaragaje ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko mushaka igikombe. Mu mikino icyenda isigaye nta kurekura kuko urugamba rurakomeje."

Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 42 iza kuwukurwaho na APR FC yagize amanota 43, ku Cyumweru nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-0.

Rayon Sports izakurikizaho umukino wo kwakira Etincelles FC uteganyijwe tariki 5 Werurwe, yakirwe na AS Kigali tariki 12 Werurwe mbere yo gusura Rwamagana ku wa 18 Werurwe 2023.

Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n'Ibidasembuye, SKOL ni rwo rwateguye ibi birori
Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n'Ibidasembuye, SKOL ni rwo rwateguye ibi birori
Intebe zari ziteguye neza mu mabara y'umuhondo wa SKOL
Intebe zari ziteguye neza mu mabara y'umuhondo wa SKOL
Rayon Sports yari ihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick n'Umutoza Haringingo Francis
Rayon Sports yari ihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick n'Umutoza Haringingo Francis
Umunya-Mali, Boubacar Traoré n'Umurundi Mbirizi Eric bari bicaranye muri ibi birori
Umunya-Mali, Boubacar Traoré n'Umurundi Mbirizi Eric bari bicaranye muri ibi birori
Rutahizamu Boubacar Traoré asuka ikinyobwa kidasembuye cya Skol Panache
Rutahizamu Boubacar Traoré asuka ikinyobwa kidasembuye cya Skol Panache
Abatoza ba Rayon Sports na bo bari bahari
Abatoza ba Rayon Sports na bo bari bahari
Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier aha icyo kunywa Malayika umufana ukomeye wa Rayon Sports wari witabiriye ibi birori
Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier aha icyo kunywa Malayika umufana ukomeye wa Rayon Sports wari witabiriye ibi birori
Rutahizamu w'Umunya-Cameroun Willy Essomba Onana ni umwe mu bakiriwe na Skol
Rutahizamu w'Umunya-Cameroun Willy Essomba Onana ni umwe mu bakiriwe na Skol
Mugisha François 'Master' ukina hagati ubwo yifataga ifoto muri ubu busabane
Mugisha François 'Master' ukina hagati ubwo yifataga ifoto muri ubu busabane
Willy Essomba Onana (ibumoso) Hategekimana Bonheur (hagati) na Héritier Luvumbu (iburyo) baganira bari no gusangira
Willy Essomba Onana (ibumoso) Hategekimana Bonheur (hagati) na Héritier Luvumbu (iburyo) baganira bari no gusangira
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n'Umunyamakuru Niyibizi Aimé wa Fine FM muri ibi birori
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n'Umunyamakuru Niyibizi Aimé wa Fine FM muri ibi birori
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul
Rutahizamu Mussa Esenu na Joackiam Ojera bombi bakomoka muri Uganda ndetse binjije ibitego mu mukino wari urangiye Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0
Rutahizamu Mussa Esenu na Joackiam Ojera bombi bakomoka muri Uganda ndetse binjije ibitego mu mukino wari urangiye Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0

Amafoto: Ntare Julius