Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Cecafa n’igihugu cya Uganda, bikaba inshuro ya kane u Rwanda rutsindirwa ku mukino wa nyuma n’iki gihugu, Umutoza w’Amavubi Johnny Mckinstry yavuze ko nubwo ababajwe no kuba adatahukanye igikombe mu Rwanda ariko yashimishijwe cyane n’uburyo abakinnyi yari yitabaje muri iyi mikino bitwaye.

Yagize ati "Twese turababaye kuba tutabashije gukomeza umurongo wo gutsinda ngo tugere no ku gikombe tukaba dutsinzwe na Uganda ku mukino wa nyuma. Wari umukino ukomeye kuva utangiye kugera urangiye. Uretse kuba twagiye twiharira umupira cyane ahanini nko mu gice cya mbere, ntitwabashije kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye twagiye tubona. Uganda yabyaje umusaruro coup franc babonye nubwo twagombye kuba hari icyo twayikozeho.”

“ Twavuga ko Cecafa 2015 yabaye igihe cyiza cyo kwitegura ku ikipe. Mu byumweru bibiri tumaze hano muri Ethiopia twatsinze igihugu cyakiriye amarushanwa, cyanakomeje kikabona umwanya wa gatatu. Twatsinze Sudani yari yabaye iya kabiri muri iki gikombe cy’ubushize ndetse n’iya kane muri iki. Twanatsinze Kenya yari ifite igikombe giheruka.”

Yakomeje avuga ko bakwiriye kwishimira aho bageze kuko inzira nayo banyuzemo bagera ku mukino wa nyuma itari yoroshye na gato.

Yagize ati:” Mu by’ukuri twagize urugendo rutoroshye kugera ku mukino wa nyuma. Twakagombye kwishimira aho twageze ndetse n’umukino ikipe yagaragaje muri iri rushanwa.”

Mckinstry yanashimiye cyane abamutoye nk’umutoza mwiza w’irushanwa, igihembo avuga ko akesha ubwitange bw’abakinnyi ndetse n’abo bafatanya gutoza ikipe bose.

Yagize ati”Nsoza nashimira byimazeyo Cecafa n’umuterankunga w’irushanwa bantoye nk’umutoza witwaye neza mu irushanwa. Iki gihembo kiranyereka ubwitange bw’abakinnyi ndetse n’abo dufatanyije mu ikipe haba mu byumweru bibiri tumaze hano ndetse no mu mezi icyenda tumaranye. Biragaragaza ko hari intambwe tumaze gutera kandi tugiye gukomeza gukora cyane kugira ngo turusheho kubaka ikipe ikomeye cyane y’Amavubi mu gihe kiri imbere.”

Biteganyijwe ko Amavubi nava muri Ethiopia azongeramo bamwe mu bakinnyi bari basigaye hano mu Rwanda agahita ajya mu mwiherero agatangira kwitegura imikino ya Chan 2016 igomba gutangira mu Rwanda muri Mutarama. Intego yayo ikaba ari ukugera kure hashoboka.

Kudatwara igikombe ntibyamubujije gutorerwa kuba Umutoza w'irushanwa
Kudatwara igikombe ntibyamubujije gutorerwa kuba Umutoza w'irushanwa
McKinstry yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye
McKinstry yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye