Umutoza Didier Deschamps n’abakinnyi bose b’u Bufaransa bageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Euro 2016 bagatsindwa igitego 1-0 na Portugal mu minota y’inyongera bakiriwe na François Hollande mu biro bye i Paris abashimira uko bitwaye n’ishema bahesheje igihugu nubwo batabashije gutwara igikombe.
Aba bakinnyi bari bagiye baherekejwe n’abagore babo babasezeraho mbere yo kwinjira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Champs-Élysées, ahakomereje ibirori Hollande ashimira buri muntu wese wagize uruhare kugira ngo iyi kipe y’igihugu yakiniraga mu rugo ibashe kwitwara neza.
U Bufaransa bwasezereye u Budage muri ½ bwari bwizeye gutwara iki gikombe bufite inshuro ebyiri ariko ku mukino wa nyuma butsindwa na Portugal hitabajwe iminota 30 y’inyongera.
Rutahizamu ukinira ikipe ya Lille, Eder niwe watsindiye Portugal igitego cyatandukanyije impande zombi ku munota wa 109.



















TANGA IGITEKEREZO