00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Bokota, AS Muhanga yerekeje amaso kuri Gangi

Yanditswe na

Akimana Erneste

Kuya 12 February 2016 saa 12:13
Yasuwe :

Ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo n’inota rimwe, ikomeje gushaka imbaraga zayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ishaka bamwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bazayifasha muri uru rugamba.

Hategekimana Bonevanture bakunze kwita Gangi ni umwe mu basore bahanzwe amaso ngo abe yakura iyi kipe mu bihe bibi.

Ni nyuma yo gusinyisha rutahizamu wakoze amateka muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka umunani ishize,Bokota Labama.

Gangi yatangaje ko ikipe ya As Muhanga ariyo yamuhamagaye kugira ngo bavugane kuko amasezerano ye.

Ati “Nahamagawe n’ikipe ya As Muhanga kugira ngo tuvugane. Twemeranyijwe ko nazabakirira mu mikino yo kwishyura kandi amasezerano nari mfite y’umwaka muri Etincelles yarangiye.”

Gangi w’imyaka 36 yakiniye amakipe menshi mu Rwanda, arimo APR FC, Police FC, Atraco FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir na Marines.

Gangi wari muri Etincelles umwaka ushize, yongeyeho ko nubwo benshi bibwira ko ashaje bitewe n’igihe kinini amaze mu kibuga, yumva agifite ingufu kandi agifite n’imyaka itari mike mu kibuga.

Umutoza w’ikipe ya AS Muhanga, Rutayisire Edourd, yavuze ko bifuza uyu myugariro kugira ngo aze kubafasha barebe uko bagabanya ibitego binjizwa.

Rutayisire yagize ati “Gangi tugomba kumuzana akadufasha mu mikino yo kwishyura kuko ikipe ya As Muhanga yari ifite abana badafite ubushobozi ndeste n’ubunarararibonye ariko Gangi ibyo byose arabyujuje kandi nzi ko hari ikintu azadufasha."

Shampiyona yahagaze ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma ifite inota rimwe n’umwenda w’ibitego 15.

Ku munsi wa 10, i Muhanga irakira ikipe ya Rwamagana City.

Gangi akiri kapiteni wa Marines mbere yo kwerekeza muri mukeba Etincelles
Bokota yakiniye Amavubi afatwa nk'imana y'ibitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages