00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzatanga ibyuzuye: Thierry Froger yijeje abafana ba APR FC kubona ikipe ityaye (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 July 2023 saa 09:38
Yasuwe :

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yijeje abafana ko bazakomeza kubona ikipe itsinda ikanegukana ibikombe ariko ishobora no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Nyakanga 2023. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye no kwiyubaka kwa APR FC mu gihe iri kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Thierry Froger yageze mu Rwanda ku wa Kane, tariki ya 20 Nyakanga 2023, ari kumwe n’umwungiriza we Khuda Karim. Ni bo bagiye gutangirana bushya urugendo rwo gutoza APR FC yasubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga yari imaze imyaka 11 ihagaritse.

Uyu Mufaransa w’imyaka 60 yavuze ko yanyuzwe n’uko yasanze u Rwanda rumeze.

Ati “Nasanze ari igihugu cyiza. Nagiye ntungurwa cyane. Kigali ni Umujyi uteye neza.’’

Kuri uyu munsi ni bwo Umutoza Mukuru wa APR FC, Thierry Froger, yakoresheje imyitozo ya mbere yoroheje.

Yavuze ko yagize igihe cyo guhura no gusangira n’abakinnyi kandi bari mu mwuka ubafasha gukomeza kwitegura neza.

Ati “Ni ikipe ifite intego, ishaka gutwara ibikombe ku rwego rw’igihugu no kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga.”

Froger yavuze ko azi APR FC nk’ikipe ikomeye kandi yazamuye urwego rwayo imbere mu gihugu ndetse yiteguye gukomereza muri uwo mujyo.

Ati “Icyo nakwizeza ni ugutanga ibyuzuye, gukora cyane, gutanga ubumenyi bwose mfite no gukorana cyane n’abo dufatanye mu nshingano.’’

“Nizeye ko bigendanye n’icyerekezo gihari, abagabo bakorera mu cyerekezo kimwe, bizagenda neza.’’

Froger yijeje ko azatega amatwi abo bakorana mu guharanira ishema ry’ikipe no guha abafana ibyishimo.

Yakomeje avuga ko we n’ikipe bakorana bazafatanya bakagera ku ntego z’ikipe.

Ati “Intego ya mbere birumvikana ni ugutwara igikombe mu gihugu kugira ngo ikipe ishobore kwitabira amarushanwa mpuzamahanga. Ikindi ni ukugera mu matsinda, ni ingenzi no kugira inararibonye ry’ibyo twanoza. Ni yo ntego.”

Muri gahunda ze yagaragaje ko yiteguye kwitegura neza adashingiye ku mukinnyi w’umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda ahubwo ku bushobozi bafite.

Ati “Icyo nzi neza ni uko nzakora byose nkitegura neza. Kuri njye, iyo ndebe abakinnyi mbona ikirango cya APR FC, simbona umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda. Icy’ingenzi ni uko dufata ubushobozi bwa buri wese tukabukoresha mu ikipe.’’

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yijeje abafana ko bazakomeza kubona ikipe itsinda ikanatwara ibikombe

–  Yiteguye Rayon Sports

Umukino wa mbere kuri APR FC uzayihuza na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023, ubwo hazaba hakinwa Super Cup ihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’ifite Igikombe cy’Amahoro.

Froger yavuze ko “Umukino wa Rayon Sports ni ingenzi cyane, ni umukino wa mbere w’umwaka kuri APR FC.”

Yakomeje ati “Nziko ari umukino w’ingenzi ku bafana, tuzagerageza guhindura ibintu.’’

Mu gutoza kwe, Froger yavuze ko akunda gukina umupira usukuye kuko ari wo umufasha gutsinda no kugera ku bikombe.

Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko bahisemo umutoza Froger kuko afite ubunararibonye muri Afurika.

Ati “Twamuhisemo kuko afite ubunararibonye muri Afurika, yanyuze mu bihugu n’amakipe akomeye muri Afurika, birerekana intego dufite mu ikipe. Ni yo mpamvu twamuhisemo.’’

APR FC yiyubatse cyane kuko yasinyije abakinnyi b’abanyamahanga barimo Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’, Apam Assongwe Bemol, Victor Mbaoma, Banga Salomon Bindjeme, Sharafeldin Shaiboub Ali na Ndikumana Dany.

Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira n'Umutoza w'Ikipe y'Ingabo, Thierry Froger, ubwo bari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 21 Nyakanga 2023
Froger yijeje ko azatega amatwi abo bakorana n'abakinnyi mu guharanira ishema ry’ikipe no guha abafana ibyishimo
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko bahisemo umutoza Froger kuko afite ubunararibonye muri Afurika
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yahaye Umufaransa Thierry Froger umwambaro w'ikipe
Yahawe umwambaro wanditseho amazina ye

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages