00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Okoko yahawe inshingano nshya muri Mukura VS nyuma yo kumuburaho inenge

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 19 July 2016 saa 10:10
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwafashe icyemezo cyo kugumana Okoko Godefroid nk’umutoza w’iyi kipe nyuma yo gusanga ibyo yasabwaga yarabigezeho nubwo amakuru yavugaga ko yamaze gusezererwa ndetse Cassa Mbungo André wirukanwe na Police FC akaba ariwe wahabwaga amahirwe yo guhita amusimbura.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje komite nyobozi y’ikipe ya Mukura VS ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016 nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona iyi kipe yanyagiyemo Bugesera FC ibitego 4-0.

Umunyamabanga wa Mukura VS, Sheikh Habimana Hamdan yatangarije IGIHE ko bifuza kugumana na Okoko nk’umutoza kuko inshingano yari yarahawe umwaka ushize yazigezeho ahubwo ubu akaba yahawe izindi nshya.

Yagize ati “Nibyo byaravuzwe ko Okoko twamaze kumusezerera ariko siko bimeze ahubwo amasezerano ye yari arangiye. Twaricaye nka komite tureba umusaruro we dusanga yararengeje ibyo twamusabye kuko twifuzaga imyanya ine ya mbere ariko yabaye uwa gatatu.”

Yakomeje agira ati “ Umutoza nk’uyu nta kintu cyatuma mutandukana keretse we abishatse. Niyo mpamvu twahise dukora amasezerano mashya ariko noneho akubiyemo kuduha igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda. Twayamuhaye agende abanze ayasome nabona abyemera ashyireho umukono, wenda atayemeye nibwo twashaka undi.”

Sheikh Habimana Hamdan avuga ko kuba Mukura VS irimo gutakaza abakinnyi bakomeye nka Hakizimana Muhadjili wayitsindiye ibitego 16 muri shampiyona akaba yaramaze kujya muri AS Kigali ndetse na myugariro Ndayishimiye Celestin wamaze gusezera ngo nta mpungenge bibateye kuko mu Rwanda hari abakinnyi benshi bashoboye bagura.

Yagize ati “Birumvikana bari abakinnyi beza baradufashije uyu mwaka ariko ni byiza ko bagiye ku bwumvikane kandi ntibigeze bivumbura baradukiniye kugeza shampiyona irangiye. Tuzashaka abandi bo kubasimbura ariko nta n’umwe turavugana kuko umutoza niwe uzatubwira abo ashaka.”

Ikipe ya Mukura VS yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 60 inyuma ya APR FC yatwaye igikombe ifite 67 na Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 61.

Mu mikino 30 ya shampiyona, Mukura VS yatsinze 19 inganya itatu itsindwa umunani, yinjiza ibitego 47 yinjizwa 25.

Okoko Godefroid yasabwe guhesha Mukura VS kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages