Gicumbi FC yari isanzwe itozwa na Okoko yaraye itsinzwe ibitego bine ku busa na APR FC mu mukino wa nyuma w’ikirarane usoza icyiciro kibanza cya shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko Espoir FC yinjiyemo ari ikipe nziza ifite abakinnyi bari ku rwego rushimishije kandi bafite byose.
Okoko yijeje ko azashyira iyi kipe ku rwego rwiza ariko ko avuze ko azatwara igikombe yaba abeshye.
Yagize ati “ Kuvuga ngo uzahesha ikipe igikombe uba ubeshya kuko umutoza ntabwo yajya mu mwanya w’Imana; igikuru uratoza ugakora neza ugashyira ikipe yawe mu rwego rushimishije ibindi biraza.”
Okoko Godefroid, yatoje amakipe arimo Kibuye FC, Kiyovu Sports, AS Muhanga, Mukura VS, La Jeunesse, Gicumbi FC n’ayandi.
Espoir FC iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 14 ikaba iri imbere y’Ikipe y’Amagaju FC ifite 13, Miroplast FC ifite 12 na Gicumbi FC ifite 11.



















TANGA IGITEKEREZO