00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Okoko yashyize mu majwi abakinnyi be nk’intandaro y’umusaruro mubi wa Espoir

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 6 May 2018 saa 02:58
Yasuwe :

Nyuma yo kugirwa Umutoza Mukuru wa Espoir FC asimbuye, Jimmy Ndizeye ariko umusaruro ugakomeza kuba mubi, Godefroid Okoko, yatangaje ko intandaro ari uko ibyo abwiye abakinnyi be mu rwambariro batabishyira mu bikorwa mu kibuga bakikorera ibyabo.

Okoko wagizwe Umutoza wa Espoir FC y’i Rusizi mu mpera za Mata nyuma y’uko yari imaze kwirukana Ndizeye Jimmy, amaze gutoza imikino ibiri harimo uwo yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 i Nyagatare na Marines FC banganyije 0-0 mu rugo akaba agomba gusura AS Kigali kuri uyu wa Mbere i Nyamirambo.

Mu kiganiro uyu mutoza wamenyekanye mu makipe nka Mukura VS na Gicumbi FC yatozaga mbere yo kujya muri Espoir FC mu kwezi gushize yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko atishimiye imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi be by’umwihariko abiyumva ko bazi umupira kuko banga gukurikiza amabwiriza abahaye.

Yagize ati “Hari abakinnyi mbwira ibintu mu rwambariro ntibabishyire mu bikorwa mu kibuga.”

Yakomeje avuga ko azakinisha abakinnyi bashaka kumwumva. Ati “Mu mupira ntawe uri hejuru kuko twese dukorera hamwe niyo mpamvu ngomba kubashyira hanze kandi njyewe nta mukinnyi w’izina nzakinisha.”

Iyi kipe yari yitwaye neza umwaka ushize ikagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ubu imerewe nabi aho ihagaze ku mwanya wa 13 n’amanota 17 ikaba irusha abiri gusa Gicumbi FC iri mu murongo utukura kimwe na Miroplast FC yo ifite 13.

Okoko (wambaye umupira w'ubururu) akoresha imyitozo muri Espoir FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages