Muri uyu mukino wabereye i Wembley ku Cyumweru, Chelsea yatsindiwe na Olivier Giroud, Mason Mount na Harry Maguire witsinze mu gihe Bruno Fernandes yatsinze impozamarira ku ruhande rwa Manchester United, kuri penaliti.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Ole Gunnar Solskjaer, yavuze ko yahisemo ikipe yagombaga gukina uyu mukino ariko bitagenze neza nk’uko bari babyiteze.
Ati” Uyu munsi twahisemo ikipe yagombaga kuduha amahirwe yo kugera ku gikombe no kwitegura neza umukino dufite ku wa Gatatu ariko ntibyagenze neza.”
Uyu mutoza wa Manchester United yakomeje avuga ko imvune ya myugariro Eric Bertrand Bailly wagonganye na kapiteni we, Harry Maguire, yatumye ikipe ye isa n’ivuye mu mukino.
Ati “Gukomereka kwa Eric Bally na Harry Maguire bamaze igihe kinini baryamye hasi bari kuvurwa ubwo bari bamaze guhuza imitwe nabyo biri mu byatumye dutakaza ukwibanda ku mukino twari dufite.”
“Eric yakinnye neza mu minota 42, yakomeje guhatiriza ariko birangira twemeje ko agomba kuvamo biri no mu byatumye umukino wacu uhinduka cyane kuko yadufashaga.”
Ikinyamakuru Manchester Evening News cyo mu Mujyi wa Manchester, cyatangaje ko Eric Bailly yamaze gusezererwa mu bitaro.
Gutsinda uyu mukino kwa Chelsea FC kwatumye igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup, uzayihuza na Arsenal tariki ya 1 Kanama 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!