Nyuma y’umwaka akinira ikipe ya Club Athlétique Bizertin (CAB) yo muri Tuniziya, Karekezi Olivier wahoze ari kapiteni w’Amavubi (ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’umupira w’amaguru), agiye gusesa amasezerano n’iyi kipe kubera umusaruro muke nubwo yari asigaje igihe yari cy’umwaka umwe.
Amakuru yakwiriye mu bitangangazamakuru avuga ko Karekezi yamaze kumvikana na CAB , ibindi bikavuga ko azasesa aya masezerano ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba rifunguwe mu ntangiriro za Mutarama 2014.
Ikinyamakuru cyo muri Tuniziya, Footplus cyanditse ko Karekezi yananiwe kwemeza abatoza be ko ashoboye, bityo bemeranya gusesa amasezerano. Iki kinyamakuru kiti “ Ubuyobozi bwa CAB bwamaze kumvikana na Karekezi kubera umusaruro muke, aho yari umuzigo ku ikipe akazasimburwa n’Umunya Angola, Aguinaldo Veiga.”
Karekezi Olivier yasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi tariki ya 25 Kanama 2013. Ntiharamenyekana koko niba azahita ahagarika gukina akajya mu butoza nk’uko muri Nyakanga uyu mwaka yari yabitangarije Radiyo Ijwi rya Amerika ko azahagarika umupira w’amaguru mu mwaka wa 2015 amasezerano yo muri CAB arangiye.
Ikinyamakuru Mercato cyo muri Tuniziya kivuga ko ashobora kugaruka mu Rwanda agakina muri APR FC yavuyemo ajya muri Tuniziya.
Karekezi Olivier yagiye muri CAB muri Nzeri 2012 gusimbura rutahizamu w’Umunyalibiya Ahmed Mahmoud Zouay, yakiniye APR FC kuva mu 1998- 2004, mu 2005- 2007, Karekezi yagiye gukina muri Helsingborgs IF muri Suwede, ayikinira imikino 60 atsindamo ibitego 18. Mu mwaka wa 2008 kugeza 2009 yagiye mu ikipe ya Hamarkameratene aho yayikiniye imikino 32 akayitsindira ibitego bitandatu. Mu 2010 yerekeje muri Östers IF, ayikinira imikino 49 atsinda ibitego bitandatu, agaruka muri APR FC nyuma yaho.



















TANGA IGITEKEREZO