Haburaga amezi atandatu ngo Olivier Kwizera arangize amasezerano ye muri Free State Stars ariko iyi kipe itozwa na Nikola Kavazović ukomoka muri Serbia ntabwo yashimye urwego rwe bituma ifata umwanzuro wo kumureka akishakira indi kipe.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko yahise asamirwa hejuru na Bloemfontein Celtic yifuza kumusinyisha amasezerano y’umwaka n’igice ikamuhemba ibihumbi 3500$ buri kwezi.
Uyu munyezamu w’imyaka 23 biteganyijwe ko asinyira iyi kipe kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019 agategurwa nk’umusimbura w’umunya-Cameroun ugeze mu zabukuru Amour Patrick Tignyemb w’imyaka 35 wakiniye Bloemfontein Celtic kuva mu 2008.
Bloemfontein Celtic itozwa n’Umunya-Afurika y’epfo, Stephen Mbuyi Komphela, iba mu ntara ya Bloemfontein, mu bilometero 397 uvuye i Johannesburg.
Kwizera Olivier agiye kwerekeza muri Bloemfontein Celtic nyuma y’andi makipe yakiniye mu mateka ye nka Isonga FC yamenyekaniyemo, APR FC, Bugesera FC na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.






Ibitekerezo 0