Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatatu, wari ku rwego rwo hejuru, ariko nta kipe yabashije kureba mu izamu ry’indi mu minota 90 isanzwe mbere y’uko Umunya-Maroc Ayoub El Kaabi atsinda igitego ku munota wa 116.
Ubwo byasaga n’aho amakipe yombi agiye kujya muri za penaliti, El Kaabi wari imbere y’izamu, yatsinze n’umutwe umupira wahinduwe na Santiago Hezze, ariko bisaba gutegereza kw’abakinnyi bagenzi be n’abafana kubera ko VAR yabanje kugaragaza ko nta kurarira kwabayeho.
Iki gitego cyabaye icya 11 cy’uyu Munya-Maroc muri Conference League y’uyu mwaka w’imikino, ndetse byose byabonetse mu mikino yo gukuranwamo. Ni icya 16 kandi mu marushanwa y’u Burayi aho ibindi yabitsinze mu matsinda no mu mikino yo gushaka itike ya Europa League.
Ayoub El Kaabi yatsinze ibitego bitanu mu mikino ibiri ubwo Olympiacos yasezereraga Aston Villa yo muri Premier League muri 1/2.
Igikombe iyi kipe yo mu Bugereki yegukanye kivuze byinshi ku mutoza José Luis Mendilibar wari watwaye Europa League ubwo yatozaga FC Seville mu mwaka ushize w’imikino, mbere yo kwerekeza muri Olympiacos muri Gashyantare.
Byari ibyishimo bikomeye ku bafana b’Abagereki bari muri AEK Arena ubwo umupira winjiraga mu izamu bwa mbere ndetse n’ubwo VAR yari imaze kugaragaza ko igitego cyemewe aho gutwara irushanwa byatumye ikipe yabo izakina Europa League mu mwaka w’imikino utaha.
Hanze ya stade, hari ibihumbi by’abafana ba Olympiacos bateraniye ku cyambu ndetse bishimye bidasanzwe ubwo umukino wari urangiye.
Olympiacos yabaye ikipe ya mbere yo mu Bugereki yegukanye igikombe cy’i Burayi mu gihe iyaherukaga kugera kure ari Panathinaikos yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa European Cup na Ajax Amsterdam mu 1971.
Ni inshuro ya kabiri kandi yikurikiranya Ikipe ya Fiorentina yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Europa Conference League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!