00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omar Gning yareze Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 July 2025 saa 05:40
Yasuwe :

Myugariro Omar Gning yareze Rayon Sports mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), agaragaza ko yanze kumurekura ngo yishakire indi kipe kandi batazakomezanya.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko Gikundiro yamaze kumenyesha uyu mukinnyi ko batazakomezanya bityo igomba kumuha ibihumbi 7.5$ arenga miliyoni 10 Frw.

Ayo arimo ibihumbi 5$ yasigaye ubwo yagurwaga mu mwaka ushize, ndetse n’imishahara y’amezi abiri.

Rayon Sports ivuga ko impamvu itaraha uyu mukinnyi ibaruwa yo kumurekura (release letter) ari uko itarabona ayo mafaranga.

Ni mu gihe uyu mukinnyi we ayishaka vuba kugira ngo atangire gushaka indi kipe azerekezamo.

Gikundiro yarekuye uyu mukinnyi kubera amafaranga menshi yahembwaga angana na 1200$ arenga miliyoni 1.7 Frw ku kwezi kandi ibona ko ashobora kutazabona umwanya uhagije wo gukina.

Gning yabaye umukinnyi wa kabiri wareze Rayon Sports muri FERWAFA, nyuma ya Muhire Kevin nawe wamaze kugeza ikirego cye muri iri shyirahamwe kubera kutamwishyura umwenda w’amezi abiri imubereyemo n’amafaranga yasigaye mu igurwa rye.

Omar Gning yareze Rayon Sports muri FERWAFA
Muhire Kevin na we aherutse kurega Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages