Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende na Ombolenga Fitina bari mu bakinnyi beza mu Rwanda kuko banasanzwe bakoreshwa mu Ikipe y’Igihugu.

Uko bitwaye mu mwaka w’imikino ushize bafasha APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona byatumye uwari umutoza wabo Ljubomir Petrović abahuza n’abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe b’iwabo muri Serbie.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba bakinnyi mu Cyumweru gitaha bazajya gutangira igeragezwa mu makipe yo muri iki gihugu aho bazahera kuri Crvena Zvezda.

Imanishimwe yagize ati “Ibyangombwa byo kugenda byarabonetse. Umutoza wacu wahoze adutoza (Petrović) niwe wabidufashijemo. Ikipe zidushaka zavuganye na APR FC nta kibazo.”

Uyu mukinnyi wakomeje ashima Petrović kuko ariwe wabaranze, yemeza ko nava muri APR FC abona ikwiye guhita imusimbuza umwe hagati ya Rutanga Eric wa Rayon Sports cyangwa Muvandimwe Jean Marie Vianney wa Police FC.

Iyi kipe ya Crvena Zvezda yahoze yitwa Red Star Belgrade yakirira imikino yayo kuri Stadion Rajko Mitić. Ni ikipe ikomeye kuko isanzwe yitabira n’imikino ya Champions League yo ku mugabane w’u Burayi aho yabaye iya nyuma mu itsinda yahuriyemo na Paris Saint-Germain, Liverpool FC na Napoli FC.

Ifite ibigwi n’amateka akomeye kuko yatwaye ibikombe bya shampiyona 28, iby’igihugu 28 n’igikombe kimwe cya UEFA Champions League mu 1991 itozwa na Ljubomir Petrović uherutse muri APR FC.

Ombolenga Fitina ukina ku ruhande rw'iburyo muri APR FC agiye kwerekeza ku mugabane w'i Burayi
Ombolenga Fitina ukina ku ruhande rw'iburyo muri APR FC agiye kwerekeza ku mugabane w'i Burayi
Emmanuel Imanishimwe yashimiye cyane umutoza Ljubomir Petrović wabafashije kubona ikipe
Emmanuel Imanishimwe yashimiye cyane umutoza Ljubomir Petrović wabafashije kubona ikipe
Crvena Zvezda yitabiriye Champions League y'uyu mwaka ariko isezererwa itarenze amatsinda
Crvena Zvezda yitabiriye Champions League y'uyu mwaka ariko isezererwa itarenze amatsinda
Nibasinyira iyi kipe bazajya bakinira imikino kuri Stadion Rajko Mitić yakira abantu ibihumbi 53
Nibasinyira iyi kipe bazajya bakinira imikino kuri Stadion Rajko Mitić yakira abantu ibihumbi 53