00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Onana wa Rayon Sports mu nzira zo gukinira Amavubi

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 5 May 2023 saa 02:27
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo biri mu biganiro n’Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Willy Leandre Essomba Onana, bigamije kumuha ubwenegihugu no gukinira Amavubi.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko uyu rutahizamu uhagaze neza yaba yaranditse asaba ndetse yanatanze ibyangombwa byose bimwemerera kubona ubwenegihugu.

Onana wari waratangiye ibiganiro na FERWAFA ubwo Nizeyimana Mugabo Olivier yayiyoboraga, yaje kwegura nta mwanzuro ntakuka urafatwa, abamusimbuye bakaba bari gukomeza gukurikirana iby’uyu mukinnyi.

Uyu Munya-Cameroun yifuza guhabwa miliyoni 40 Frw ariko abareberera Ikipe y’Igihugu Amavubi bashaka kumuha miliyoni 20 Frw. Kuri ubu ibiganiro biracyakomeje kuko nta mwanzuro ntakuka urafatwa.

Mu Ukwakira 2022, Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yemereye Radio Rwanda ko Onana yegerewe ngo abe yakinira Amavubi.

Yagize ati "Igitekerezo kirahari ku mpande zombi. Habayeho ibiganiro igihe kinini. Turi mu biganiro na benshi batandukanye babidusaba cyangwa natwe tubisaba. Twaraganiriye, iyo waganiriye n’umuntu umuha n’umwanya kugira ngo agire uko abitekerezaho natwe tugire uko tubitekerezaho. Ikinini gihari niba twaratangije uwo mushinga byarabaye, igisigaye ni ukureba aho bigeze.’’

Icyo gihe dosiye ya Onana yari mu maboko y’abamushinzwe, ni bo bagombaga kuganira, bakabitangaho umurongo.

Umukinnyi abajijwe we yavuze ko "nta biganiro yagiranye n’u Rwanda’’ byo kuba yarukinira nk’umukinnyi warwo.

Onana w’imyaka 22 ni umwe mu nkingi za mwamba za Rayon Sports dore ko amaze kuyitsindira ibitego 13 muri Shampiyona imaze gukinwa kugeza ku Munsi wa 27.

Mu gihe yahabwa ubwenegihugu bwo gukinira Amavubi, yaba abaye uwa kabiri nyuma ya Gérard Bi Goua Gohou, Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire wakiniraga FC Aktobe yo muri Kazakhstan ubwo yahamagarwaga muri Nzeri 2022.

Icyemezo cyo kongera kwinjiza abanyamahanga mu ikipe y’igihugu cyongeye gushyirwamo imbaraga nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze imyaka igera ku munani yarafunze imiryango ibemerera kuyikandagiramo.

Umunya-Cameroun Onana ukinira Rayon Sports mu nzira zo kwifashishwa mu Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages