00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ooh Rayon! Minisitiri Munyangaju yishimiye intsinzi ya Gikundiro

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 3 June 2023 saa 09:08
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yishimiye intsinzi ya Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023 itsinze mukeba, APR FC, igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa 3 Kamena.

Igitego rukumbi cyatandukanyije amakipe yombi, cyinjijwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 40 w’umukino.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bayobozi bitabiriye uyu mukino wabereye muri Stade Huye yuzuye abafana.

Uretse gufatanya n’ubuyobozi bwa FERWAFA n’amakipe yombi kwambika imidali abakinnyi, Minisitiri Munyangaju ni we washyikirije Rayon Sports Igikombe cy’Amahoro yegukanye, agihereza Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye iki gikombe begukanye, bacugusha champagne ndetse iyafunguwe na Mucyo Didier imeneka ku barimo Minisitiri Munyangaju wari ugifata ifoto ari kumwe na Rwatubyaye.

Minisitiri Munyangaju yavuye ahatangirwaga igikombe, akuramo amadarubindi ye abanza kuyahanagura mu gihe Mucyo Didier yabaye nk’umusabye imbabazi ko yamumennyeho iyi nzoga.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter nyuma y’umukino, Minisitiri wa Siporo yagize ati "Ohh Rayooo", akurikizaho akamenyetso ko kubashimira n’igikombe.

Iki gikombe Rayon Sports yatwaye, ni cyo cya mbere yegukanye kuva mu 2019 ubwo yatwaraga Shampiyona.

Nyuma yaho, yahuye n’ibibazo mu miyoborere yayo, byatumye kugeza ubu yari imaze imyaka ine idatwara ibikombe ndetse idasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we washinzwe gukemura ibibazo byari muri Rayon Sports mu 2020 nyuma y’uko uwayiyoboraga, Munyakazi Sadate, yandikiye Perezida Kagame.

Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Rayon Sports yahawe ubuyobozi bw’inzubacyuho mu gihe cy’ukwezi, mu Ukwakira 2020 hatorwa komite iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle nu gihe cy’imyaka ine.

Gikundiro yaherukaga Igikombe cy’Amahoro mu 2016, na bwo itsinze APR FC, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2023/24.

Ni Igikombe cy'Amahoro Rayon Sports itwaye nyuma y'imyaka ine kuko yagiherukaga muri 2019
Minisitiri Munyangaju yishimiye intsinzi ya Gikundiro nyuma yo kuyishyikiriza igikombe
Igitego rukumbi cyahesheje Rayon Sports Igikombe cy'Amahoro cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 40
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bishimiraga iki gitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages