00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatumiye Perezida Kagame mu mukino wo kwiyunga n’abafana

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 July 2026 saa 04:51
Yasuwe :

Kapiteni wa APR FC, Djibril Ouattara, yatumiye Perezida Paul Kagame ku mukino wa CECAFA Kagame Cup uzabahuza na Garde Républicaine yo muri Djibouti, bakosora amakosa bakoreye imbere ye bakanyagirwa na Gor Mahia ibitego 5-0.

Ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, ni bwo APR FC izakina na Garde Républicaine, mu mukino wa kabiri mu Itsinda A ry’iri rushanwa riri kubera mu Rwanda.

Ubwo umukino wa mbere wabaga, APR FC yari ifitiwe icyizere n’abayishyigikiye bari muri Stade Amahoro barimo Perezida Kagame, ariko irabatenguye inyagirwa ibitego bitanu ynakinnye umukino mubi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru APR FC yakoze mbere y’umukino ukurikiraho, Kapiteni wayo, Djibril Ouattara, yavuze ko abakinnyi bababajwe no kuba baratsindiwe imbere y’Umukuru w’Igihugu, ari na yo mpamvu bamutumiye ngo bazikosorere imbere ye.

Ati “Nta kibazo, turatumira Perezida wa Repubulika ngo azagaruke kutureba kuko dufite ubushake kandi tuzakora byose kugira ngo amwenyure, kubera intsinzi ishimishije.”

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, we yavuze ko yeretse abakinnyi amakosa yatumye batsindwa, hanyuma abategura no mu mutwe kugira ngo bazitware neza mu ukurikira.

Ati “Nyuma yo gutsindwa nagerageje gutegura abakinnyi mu mutwe, noneho binyuze mu mashusho tureba amakosa yakozwe kugira ngo tuyakosore. Twari dufite iminsi 10 gusa yo kwitegura, nta mwanya uhagije wo gukosora amakosa yabaye. Umukino wa kabiri ni ukwisubiraho.”

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni iya nyuma mu Itsinda A n’umwenda w’ibitego bitanu, mu gihe iya mbere ari Gor Mahia inganya amanota na Vipers, naho Garde Républicaine ikaba iya gatatu.

Kapiteni wa APR FC, Djibril Ouattara, yifuza ko we na bagenzi be bakosorera amakosa imbere ya Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages