Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu cyumweru cya gatatu cy’imyitozo, aho iri kwitegura umwaka w’imikino mushya wa 2026/27.
Nyuma yo gutandukana n’abarimo Niyomugabo Claude wari kapiteni, Ruboneka Bosco wari umwungirije ndetse na Niyigena Clément, kuri ubu iyi kipe yashyizeho ubuyobozi bushya bw’abakinnyi.
Kapiteni mushya wa APR FC yagizwe Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara uyimazemo umwaka umwe n’igice, aho yayigezemo muri Mutarama 2025.
Uyu mukinyi ushaka ibitego, ni we watsinze ibitego byinshi muri APR FC kuva ayigezemo, aho umwaka w’imikino wa mbere warangiye atsinze ibitego 13 muri Shampiyona, uwa kabiri urangira ari we ubaye rutahizamu mwiza wa BK Pro League 2025/26 n’ibitego 18.
Kapiteni wa Mbere Wungirije yagizwe Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati, wageze muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2025.
Ni mu gihe Kapiteni wa Kabiri Wungirije yagizwe myugariro Nshimiyimana Yunussu uheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri.
APR FC izatangira umwaka w’imikino mushya yitabira CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Ku mukino wa mbere ari na wo ufungura irushanwa, iyi kipe yambara umukara n’umweru izahura na Vipers SC yo muri Uganda. Andi makipe biri kumwe mu itsinda ni Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Republicaine yo muri Djibouti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!