Tariki 1 Ugushyingo 2023 IGIHE yanditse ko Etoile de l'Est iri mu biganiro n'abatoza bane ari bo Abarundi babiri Haringingo Francis Christian uherutse gutandukana na Sofapaka FC na Ndayizeye Jimmy utoza Le Messager Ngozi n'Abanyarwanda Bisengimana Justin usanzwe yungirije muri Police FC na Banamwana Camarade udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Gicumbi FC umwaka ushize.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko amahirwe ari make kuri iyi kipe yo mu Burasirazuba yo kuba yabona Abarundi Haringingo Francis Christian wifuza gutoza ikipe yo mu mujyi wa Kigali na Ndayizeye Jimmy wifuza kuguma muri Le Messager Ngozi y'iwabo aho akomeje guseta ibirenge ku kuba yajya mu Burasirazuba bw'u Rwanda.
Kuri ubu amaso Etoile de l'Est iyahanze Sahabo Paris bahimba 'Latino' utoza Vital'o ihagaze ku ntebe y'icyubahiro muri Shampiyona ya Primus League Burundi.
Mu gihe iyi Kipe yambara ubururu n'umuhondo yitegura umukino w'umunsi wa 10 izakiramo Gasogi United kuri Stade ya Ngoma ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira, izaba itozwa n'Umutoza wongera imbaraga abakinnyi Ntibimenya Emmanuel. Ni nako ibiganiro bikomeje mu gikari na Paris 'Latino', ndetse aramutse yerekeje muri Etoile de l'Est yakungurizwa n'umutoza w'umunyarwanda nk'uko amakuru abyemeza.
Sahabo Paris yatowe nk'umutoza mwiza w'ukwezi kwa Nzeri 2023 muri Shampiyona y'u Burundi nyuma yo gutsinda imikino ine aho yabonye amanota 12/12 ahigitse Rukundo Jean de Dieu wa Flambeau du Centre.
Uyu mutoza aheruka mu Rwanda ubwo Ikipe ye ya Vital'o yanganyaga na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wateguraga Shampiyona n'imikino nyafurika.
Umutoza wa Vital'O FC, Sahabo Paris, yavuze ko Youssef Rharb ari mu bakinnyi beza yabonye muri Rayon Sports ariko atindana umupira aho bitari ngombwa. pic.twitter.com/P2N3NDDMri
— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 31, 2023
Biteganyijwe ko nyuma y’umukino w’umunsi wa 10 Etoile de l’Est izakiramo Gasogi United izatangaza umutoza mushya uzayitoza ubwo izaba yakiriwe na Gorilla FC tariki 10 Ugushyingo 2023.
Vital'o ya Paris ihagaze ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y'u Burundi n'amanota 28 mu mikino 11 yatsinzemo icyenda inganya umwe itsindwa umwe, ikurikiwe na Flambeau du Centre na 22 mu gihe Aigle Noir zinganya amanota n'ubwo yo yakinnye imikino 10.








Ibitekerezo 0