Inkuru yo kwegura kwa Pasiteri Ndolimana Emmanuel yamenyekanye kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Etincelles FC, Kabanda Innocent, yemereye IGIHE aya makuru, avuga ko Pasiteri Ndolimana asimburwa n’uwari amwungirije mu gihe hari gutegurwa ikipe y’umwaka utaha.
Ati “Nibyo twakiriye ibaruwa [ya Pasiteri Ndolimana] isezera ku buyobozi bw’ikipe kubera umwanya muke n’akazi kenshi. Ubu ikipe iraba iyobowe na Ndagijimana Enock, Visi Perezida ushinzwe Ubukungu mu gihe hataratorwa undi, tunategura uko ikipe yakwiyubaka duhereye mu gushaka umutoza mushya uzatoza ikipe mu mwaka w’imikino utaha.”
Nkuko amakuru IGIHE yamenye abyemeza, kumusimbura haravugwa Ndaribumbye Vincent wigeze kuyiyobora mu myaka yashize akayigeza ku mwanya wa kane ndetse bikayihesha itike yo gukina Igikombe cy’Agaciro.
Pasiteri Ndolimana Emmanuel yeguye ari muri Libéria, ari naho amaze iminsi arimo gukorera mu bihugu by’u Burengerazuba mu mishinga yo gufasha kuvura abafite ibibazo by’ubuzima.
Andi makuru ari kuvugwa muri iyi kipe, aravuga ko Bisengimana Justin umaze umwaka umwe muri Rutsiro FC, ashobora kuyerekezamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!