Patrice Evra yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyahuriranye no gushyira ahagaragara igitabo gikubiyemo bimwe mu byo yanyuzemo.
Yagize ati “Ubwo nari mu Bwongereza, bazanye umuntu mu ikipe ngo avuge ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina. Bamwe muri bagenzi banjye baravuze bati ‘ibi bihabanye n’imyizerere y’idini ryanjye, niba hari urimo bamukure mu ikipe.”
Yakomeje agira ati “Icyo gihe naravuze nti ‘ceceka’. Nakinanye n’abakinnyi bari abatinganyi. Amaso ku maso, banyisangagaho bakambwira kuko batinyaga kuvugisha abandi. Byibuze haba hari abakinnyi nka babiri b’abatinganyi mu ikipe. Ariko mu isi ya ruhago, iyo ibyo ubivuze, ibyawe biba birangiye.”
Evra ntiyigeze asobanura ikipe yo mu Bwongereza yakiniraga ubwo ibyo yavuze byabaga.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yakiniye Manchester United hagati ya 2006 na 2014, ayivamo ajya muri Juventus. Yasubiye mu Bwongereza mu 2018, akina umwaka umwe muri West Ham.
Yakiniye andi makipe atandukanye arimo Nice, Monaco na Marseille mu Bufaransa ndetse yakiniye iki gihugu imikino 81.
Kugeza ubu nta bakinnyi bo muri Premier League barajya ahagaragara ngo bavuge ko ari abatinganyi nubwo amakipe yagaragaje ko na bo badakwiye guhezwa, aho hari imikino ikorwaho ubwo bukangurambaga bwiswe “rainbow laces”.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru umwe uzwi wavuze ko ari umutinganyi ni Josh Cavallo ukinira Adelaide United muri Australia ndetse na we muri iki cyumweru yavuze ko yibasiwe n’abafana ubwo yari mu kibuga, bamubwira amagambo adakwiye kubera ko aryamana n’abo bahuje igitsina.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!