Uyu mugabo w’imyaka 46 yafashe aka kazi asimbuye Roy Hodgson mu mpeshyi ya 2021, akaba ayivuyemo ayisize ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa Shampiyona ya ‘English Premier League’ ndetse amaze no gutakaza imikino 12 yikurikiranya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe, nibwo amakuru y’uko uyu mugabo waherukaga gutsinda umukino mu ntangiriro z’uyu mwaka, yamenyekanye.
Kumushidikanyaho byatangiye ubwo yatsindwaga imikino itatu harimo uwa Aston Villa, Liverpool ndetse na Manchester City nta gitego na kimwe yinjije cyangwa ngo itere ishoti na rimwe rigana ku izamu.
Umuyobozi wa Crystal Palace Steve Parish yavuze ko ari umwanzuro ugoye kuwufata ariko igihe cyari kigeze kugira ngo ikipe ikore impinduka ziganisha ku musaruro mwiza.
Yagize ati “Turicuza cyane kubera umwanzuro ugoye wafashwe. Umusaruro tumaze iminsi tugira mu mezi ashize, watumaga tuba ku mwanya udashimishije, byari byiza ko dukora impinduka zidusubiza ikuzo twahoranye.”
Crystal Palace kandi yirukanye abandi bafatanyaga na Vieira barimo Osian Roberts, Kristian Wilson, Saïd Aïgoun. Ikipe yasigaranye umutoza w’abanyezamu Dean Kiely gusa, mu gihe iri gushaka abandi bashya.
Iyi kipe yirukanye umutoza mu bihe bikomeye kuko umukino ukurikira izakina na Arsenal iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona, mu mukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023 kuri Emirates Stadium.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!