Pauleta ari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo no gusura ibikorwa by’amateka yarwo. Ku Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi ni bwo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi ibihumbi 259 yakuwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka y’u Rwanda hambere n’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga bazira uko bavutse.

Pauleta amaze gusura urwibutso no gusobanurirwa aya mateka, yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso, bukomoza ku byo yiboneye n’amaso ye ku bihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Nyuma yo gutanga ubu butumwa, yashyize indabo ku mva ndetse anunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Pauleta ni ambasaderi wa Paris Saint-Germain ndetse akaba akorana na yo bya hafi umunsi ku munsi. Gusura u Rwanda biri mu mpamvu zifitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye rufitanye n’iyi kipe yo mu Bufaransa mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bwarwo.

Kugeza ubu, Pauleta ni umwe mu biyemeje kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru kuko afite ishuri riwigisha mu Mujyi wa Azores wo muri Portugal. Mu myaka 10 ishize, yari ahagarariye iterambere ry’abakiri bato mu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Portugal.

Pauleta yitabiriye umukino wa nyuma w'Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2023) ryaberaga mu Rwanda, anasura ishuri ryigisha umupira rya PSG riba mu Karere ka Huye nka kimwe mu bikorwa ateganya kuhakora muri iyi minsi.

Pauleta yatemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, areba ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo
Pauleta yatemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, areba ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo
Ubwo Pauleta yasobanurirwaga amateka y'u Rwanda
Ubwo Pauleta yasobanurirwaga amateka y'u Rwanda
Pauleta wanditse amateka muri PSG, yashyize indabo ku mva z'Abatutsi bazize Jenoside
Pauleta wanditse amateka muri PSG, yashyize indabo ku mva z'Abatutsi bazize Jenoside