Mu mpera z’umwaka wa 2025/26, ni bwo Manchester City yatandukanye na Pep wari uyimazemo imyaka 10, gusa akomeza gukorana na yo mu bijyanye n’ubujyanama mu bya tekiniki.
Nubwo afite ako kazi FIGC yaramwegereye kugira ngo azayibere Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, gusa ibiganiro by’impande zombi biracyari mu ntangiriro nk’uko byatangajwe n’ishami ry’ikinyamakuru Sky Sports rikorera mu Butaliyani.
U Butaliyani bwatandukanye na Gennaro Gattuso wabutozaga kubera ko umusaruro we wari hasi, ndetse akaba yari yaranananiwe kubugeza mu Gikombe y’Isi cya 2026.
Gattuso yajyanye na Gabriele Gravina wari umuyobozi wa siporo muri FIGC, hamwe na Gianluigi Buffon wari ushinzwe Ikipe y’Igihugu.
U Butaliyani bumaze inshuro eshatu zikurikiranya, butitabira imikino y’Igikombe cy’Isi buherukamo mu 2014 ubwo cyaberaga muri Brésil.
Mu myaka 10 Pep Guardiola w’imyaka 55 ari umutoza wa Manchester City, yegukanye ibikombe 20 birimo ibyo mu Bwongereza ndetse n’iby’i Burayi.
Harimo ibya Shampiyona y’u Bwongereza bitandatu, harimo bine yegukanye byikurikiranya kuva mu mwaka w’imikino wa 2020/21 kugeza mu 2023/24.
Yegukanye ibikombe bitanu bya League Cup, bitatu bya FA Cup, kimwe cya UEFA Champions League, bitatu bya Community Shield, kimwe cya FIFA Club World Cup na kimwe cya UEFA Super Cup.
Si muri iyi kipe uyu mugabo utaratoza ikipe y’igihugu yakoreye amateka gusa, dore ko yahesheje ibikombe bitandukanye FC Barcelone yo muri Espagne na FC Bayern Munich yo mu Budage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!