00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Pep Guardiola mu kiruhuko, yasabye kurindwa itangazamakuru

Yanditswe na

Jules Manzi

Kuya 30 December 2015 saa 07:54
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe ya Bayern Munich mu Budage yageze mu gihugu cya Kenya ari kumwe n’abana be batatu n’umugore, aho baje mu biruhuko bisoza umwaka wa 2015 ariko asaba ko yacungirwa umutekano akarindwa itangazamakuru.

Uyu mutoza wamaze gutangaza ko atazakomeza gutoza ikipe ya Bayern Munich uyu mwaka w’imikino nurangira, yageze mu Mujyi wa Mombasa kuri iki Cyumweru ari kumwe n’umugore we Cristina Serra n’abana babo batatu Maria Guardiola, Marius Guardiola na Valentina Guardiola.

Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Kenya, Najib Balala, yabwiye Daily Nation ko ayo makuru y’uko Guardiola n’umuryango we bari muri iki gihugu ari impamo ariko yongera ho ko adakeneye kugaragara mu itangazamakuru.

Yagize ati:” Nibyo twari kumwe na Pep Guardiola i Mombasa ariko yaje mu biruhuko kandi ntiyifuza na gato kugaragara mu itangazamakuru.”

Ibi kandi nibyo na Ali Hassan Joho, Guverineri w’Umujyi wa Mombasa wagiye kwakira Guardiola ku kibuga cy’indege cya Moi International Airport, Mombasa yabwiye Standard aho yagize ati “Arishimye cyane kuba hano n’umuryango we. Yavuze ko ari hano kugera iminsi mikuru irangiye ariko ashaka kubaho mu buzima bwite nta tangazamakuru.”

Nyuma yo kuva i Mombasa, Guardiola n’umuryango we bagiye ahitwa Maasai Mara gukomerezayo ibiruhuko kuko ari ahantu hatuje cyane kandi hari umutekano.

Guardiola akurikiye Jose Mourinho wasuye igihugu cya Kenya mu mwaka wa 2010 ndetse n’ibindi byamamare bikunze kujya gusoreza iminsi mikuru muri iki gihugu kizwiho gukurura ba mukerarugendo benshi cyane.

Pep yazanye n'abana be batatu n'umugore
Pep (iburyo)ari kumwe na Hassan Joho, guverineri wa Mombasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .