Muri Gicurasi 2022 nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwujuje ikibuga cy’umupira w’amaguru kigezweho abaturage bahita basaba ubuyobozi kubashakira ikipe yo kugikiniraho kugira ngo nabo babone ibyishimo bituruka kuri ruhago.
Ni muri urwo rwego rero ibiganiro birimbanyije hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ndetse n’ikipe ya Pépinière FC, mu rwego rwo kwegurira iyi kipe Akarere kakaba umuterankunga wayo mukuru nubwo gasanzwe gafitemo ukuboko.
Akarere ka Kamonyi mu mwaka wa 2017 kifuje gufasha ikipe ya Pépinière FC igasubira mu cyiciro cya mbere ndetse kakaba n’umuterankunga wayo mukuru. Icyo gihe yatungwaga n’abantu ku giti cyabo byatumye ititwara neza bikanayisubiza mu cyiciro cya kabiri
Uwari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Thaddée Tuyizere yagize ati “Pépinière FC ni ikipe nziza kandi ifite ubushake. Twe nk’Akarere dufatanyije n’ubuyobozi bwayo, turimo gutekereza uburyo twajya tuyifasha ikaba ikipe ikomeye, ibiganiro byaratangiye kandi biragenda neza.”
Kuri iyi nshuro ubuyobozi bw’ikipe bwamaze gusinyana amasezerano n’Umutoza mukuru Muhire Hassan uzayifasha mu kuzamura impano z’abakiri bato. Amakuru agera kuri IGIHE yizewe n’uko ibiganiro n’akarere kandi birimbanyije kugira ngo izina naryo rihinduke ribe ‘Kamonyi FC’ aho kuba ‘Pépinière FC’.
Nubwo Pépinière FC igiye kuba ikipe y’akarere ntawakwirengagiza ko amakipe y’uturere muri rusange avugwamo ibibazo by’amikoro ndetse n’imiyoborere idahwitse.
Amakipe ari mu nshingano z’uturere ni amakipe atangira imikino ya shampiyona afite intego zo kwitwara neza ariko nyuma akaza gucika intege. Ibi bigaturuka ahanini ku mikoro, imiyoborere n’imicungire y’ikipe itameze neza.
Bitewe n’umupira w’amaguru ugenda utera imbere umunsi ku munsi, usanga n’amafaranga ajya mu bikorwa bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru nayo yiyongera, ibi bituma habaho kuzamuka kw’ingengo y’imari amakipe akoresha byaba bidakozwe umusaruro ukaba muke.
Umuyobozi wa Mukura VS iherutse kugira ibibazo bishingiye ku mikoro Maniraguha Jean Damascene, asobanura ubushobozi buke bw’amakipe afashwa n’uturere ayagereranyije n’andi.
Ati “Amakipe afashwa n’uturere afite ubushobozi buri hasi ugereranyije na za Police FC cyangwa APR FC. Ubushobozi njye mvuga ko budahagije ugereranyije n’aho urwego rw’umupira rugeze muri iki gihe.”
Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Akarere ka Rwamagana (Rwamagana City) iherutse kuvugwamo ibibazo by’ubukene n’inzara ku buryo yari ibayeho ku bugenge ariko ahazaza hayo hakaba hagikomeje kwibazwaho.
Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Rwamagana City utarifuje gutangazwa amazina, yabwiye IGIHE ko ibibazo byose byari mu ikipe byaterwaga n’ubuyobozi bw’Akarere bwemerera ikipe amafaranga ariko ntibuyatange.
Ati “ Mu ngengo y’imari ya 2020/2021 twari dufite miliyoni 30 Frw ariko niba baraduhaye nyinshi baduhaye miliyoni 10 Frw, ejobundi mu ngengo y’imari y’uyu mwaka dusoza batubwiye ko nta mafaranga bafite dusinyana amasezerano y’ubufatanye ya miliyoni 15 Frw ariko ubu tuvugana shampiyona irinze irangira baduhayemo miliyoni 7 Frw gusa.”
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera nayo ifite ikipe mu cyiciro cya mbere Mutabazi Richard, avuga ku nyungu akarere kaba gategereje mu gutunga ikipe iba yahawe miliyoni zirenga 100 kugira ngo igere ku musaruro bayisabye.
Ati “ Muri uyu mwaka twahaye ikipe y’akarere miliyoni 140, tuzi neza ko zidahagije. Kugira ngo umusaruro uboneke n’uko twashakiraho abandi baterankunga. Impamvu ikipe iriho n’ubukangurambaga nicyo dusaba ikipe, naho ibirebana n’umusaruro wo mu kibuga bugenwa n’ibyo bakinnye mu kibuga.”
“Tuba dushaka ko mu gihe habaye umupira twajya tunyuzamo ubutumwa bwa gahunda z’akarere ndetse n’umuturage anezerwe mu gihe yabonye andi makipe akomeye aza gukinira i Bugesera.”
Intego uturere tugira mu gutunga amakipe iba itandukanye n’intego amakipe agira yo ubwayo. Umuyobozi wa Mukura VS Maniraguha yunga mu ry’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi, avuga ko mu guhabwa inshingano n’akarere ahanini, akarere katabasaba gutwara ibikombe.
Ubuyobozi bw’akarere bubasaba kwibanda ku mikino ishobora gukora ubukangurambaga mu Karere harimo no gukina n’amakipe atarabigize umwuga abarizwa muri ako karere cyangwa mu nkengero zako.










Ibitekerezo 0