Kuri uyu wa Gatanu nibwo Wenger yambitswe umudali witiriwe ‘Order of Distiction’ w’izina ry’icyubahiro ry’umuntu waharaniye guteza imbere imikino muri Afurika.
Arsène Wenger niwe mutoza wa mbere watumye Weah atangira gukina ku mugabane w’ i Burayi icyo gihe yamujyanye mu ikipe ya AS Monaco, yo mu Bufaransa mu 1988.
George Weah yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri Afurika wegukanye igihembo cy’umukinnyi Ballon d’Or, anaca agahigo ko kuba umukinnyi w’icyamamare wabaye Perezida.
Minisitiri w’Itumanaho muri Liberia, Eugene Nagbe yabwiye BBC ko igihembo cyahawe Wenger kitari ishimwe yagenewe na Perezida gusa ahubwo ari no gushimira uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa ku bw’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere siporo muri Afurika no guhesha amahirwe Abanyafurika benshi.



















TANGA IGITEKEREZO