00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze muri Sénégal

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 February 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Sénégal, aho biteganyijwe ko ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira umuhango wo gutahanga ‘Stade du Sénégal’ izajya yakira imikino itandukanye irimo n’umupira w’amaguru.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Dakar kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022. Akigera muri iki gihugu yakiriwe na mugenzi we, Perezida Macky Sall.

Biteganyijwe ko umuhango wo gutaha Stade du Sénégal yanamaze kwitirirwa Abdoulaye Wade wahoze ayobora iki gihugu uzaba ku wa 22 Gashyantare 2022. Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50 n’ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino itandukanye irimo n’umupira w’amaguru.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Sénégal avuga ko umuhango wo gutaha iyi stade uzanitabirwa na Abdoulaye Wade yitiriwe.

Perezida Kagame na Macky Sall mu mpera z’icyumweru gishize bitabiriye inama yamurikiwemo ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora inkingo za COVID-19.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze i Dakar
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Macky Sall
Stade du Sénégal izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages