00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 September 2026 saa 08:44
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagejeje ku bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ubutumwa bwa Perezida Kagame mbere yo guhatana na Cap-Vert.

Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda K.

Uyu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, washimishijwe n’uburyo abakinnyi b’Amavubi bitwaye, abagenera ubutumwa bwihariye mbere y’umukino utaha bazahuramo na Cap-Vert.

Ubu butumwa Perezida Kagame bwanyuze kuri Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wabugejeje ku bakinnyi mu rwambariro nyuma y’umukino.

Minisitiri Mukazayire yagize ati “Twizera ko iyo dutangiye neza, dusoza neza. Dutewe ishema namwe, dutewe ishema n’akazi mwakoze kuko harimo ubushake, kwitanga no gukotana, kandi ibyo bigaragazwa n’umusaruro mwatanze.”

Yakomeje agira ati “Iyi ni intangiriro. Twizeye ko mwabonye aho kongera imbaraga. Umutoza n’ikipe yose mwakoze neza. Yaba abari mu kibuga ndetse n’abari hanze yacyo, twabonaga ko bose bari kubashyigikira.”

Mu bundi butumwa yagejeje ku bakinnyi, yabasabye gukomeza kugira icyerekezo no gutuza, anabibutsa ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye.

Ati “Mugire intumbero kandi mutuze. Ubu ni bumwe mu butumwa nahawe ngo mbagezeho. Mufite impano ndetse n’ubushobozi mu buryo mukina. Ubundi butumwa nahawe ni uko twese tubari inyuma, yaba ubuyobozi ndetse n’abafana.”

Yongeyeho ati “Cap-Vert ni ikipe ikomeye, ariko muhatane na bo, mushyiremo imbaraga, muzanabatsinda.”

Nyuma y’umunsi wa mbere w’imikino yo mu Itsinda K, u Rwanda na Mali ni byo biyoboye iri tsinda n’amanota atatu kuri buri kipe, ndetse buri imwe ikaba izigamye ibitego bibiri. Liberia na Cap-Vert zo ziri inyuma.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yerekeza muri Cap-Vert.

Mu bakinnyi bari kumwe n’ikipe mu mwiherero, bane ni bo batagiye muri uru rugendo. Abo ni Mbonyumwami Taiba, Uwiyaremye Fidali, Niyongira Patient na Mugisha Yves.

Umukino wa Cap-Vert n’u Rwanda uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, ukazabera kuri Estádio Nacional de Cabo Verde, mu Mujyi wa Praia.

Minisitiri Mukazayire yatumwe na Perezida Kagame kubwira abakinnyi b'Amavubi ko ubuyobozi bw'igihugu bubashyigikiye
Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje Amavubi na Liberia
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi yagiye gukina na Cap-Vert
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika itsinda Liberia ibitego 3-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages