FIFA ibinyujije kuri website yayo, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu na Infantino bahuriye mu Mujyi wa New York aho bitabiriye Inama ya 77 y’Inteko rusange ya Loni.
Perezida Kagame yahuye na Infantino mu gihe baherukaga kubonanira i Davos mu Busuwisi, icyo gihe hari ku wa 24 Gicurasi 2022 ubwo bitabiraga Inama Mpuzamahanga igaruka ku ruhare rwa Siporo mu guhuza abatuye Isi.
Mu biganiro bagiranye ubwo bahuriraga i New York bibanze ku ngingo zitandukanye ariko bitsa cyane ku byabahuje ubwo baherukana.
Mu byo baganiriyeho icyo gihe harimo iyubakwa rya hoteli ya Ferwafa. Iyi hoteli byatangajwe ko izaba igizwe n’ibyumba 88, yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016. Yari kuzura itwaye miliyoni 4$, yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi.
Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 1, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryari ryageneye FERWAFA miliyoni 2$ yo gushyigikira umushinga wa hoteli.
Miliyoni 2$ niyo FIFA yemereye FERWAFA kugira ngo yubake iyi hoteli andi atangwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc.
Uyu mushinga uzubakwamo hoteli y’ibyumba 88, yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, yagombaga kurangira mu mpera za 2016 gusa kugeza uyu munsi imirimo yo kuyubaka ntiragera ku musozo.
Perezida Kagame na Infantino bahuye kandi mu gihe habura amezi atandatu ngo u Rwanda rwakire Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izanaberamo amatora ya Perezida wayo, iteganyijwe kubera muri Kigali ku wa 16 Werurwe 2023
Baganiriye ku myiteguro y’iyi nama n’izindi ngingo zirebana n’iterambere rya siporo mu Burasirazuba bwa Afurika.
Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye inama yo ku rwego rwo hejuru muri ruhago. Mu Ukwakira kwa 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye iya Komite Nyobozi ya FIFA.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi risanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere rya Siporo mu Rwanda.
Muri Gashyantare 2021 ni bwo ryafunguye icyicaro cyaryo mu Rwanda, mu kwihutisha imishinga y’iterambere muri siporo y’umupira w’amaguru mu Karere na Afurika muri rusange.
Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank, cyatumye u Rwanda ruba igihugu cya gatatu gishyizwemo nyuma y’i Dakar muri Sénégal n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Infantino yavuze ko impamvu bahisemo kugishyira i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha Akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.






Ibitekerezo 0