PSG yabigezeho itsinze Arsenal penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wa nyuma wakiniwe muri Puskás Aréna y’i Budapest muri Hongrie ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, ku gitego cyatsinzwe na Kai Havertz, bisaba gutegereza umunota wa 65 ubwo Ousmane Dembélé yishyuriraga PSG kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Khvicha Kvaratskhelia mu rubuga rw’amahina.
Iminota 90 isanzwe n’indi 30 y’inyongera, yose yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu, hashyirwaho penaliti, Paris Saint-Germain itsinda 4-3 aho iya nyuma ya Arsenal yahushijwe na Gabriel Magalhães.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X nyuma y’umukino, Perezida Paul Kagame yashimiye Paris Saint-Germain yegukanye iki gikombe cya UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2025/26.
Ati “Ndashimira umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain ku Gikombe cya UEFA Champions League yari ikwiye no kuba icyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.”
Yongeyeho ati “Ndashimira kandi Arsenal ku kugera ku mukino wa nyuma no guhatana kugeza ku munota wa nyuma ushoboka. Amakipe yombi yateye ishema abakunzi bayo, PSG igaragaza ko ari ikipe nziza kurushaho.”
PSG yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda kuva mu 2019 mu gihe Arsenal yakoranaga n’u Rwanda kuva mu 2018, amasezerano yayo arangiranye n’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!