Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yayoboraga tombola y’uko amakipe y’ ibihugu agera kuri 16 arimo n’u Rwanda azahura muri iryo rushanwa rizamara ibyumweru bitatu, akazaba agabanyijwe mu matsinda ane.
Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimiye kwakira irushanwa Nyafurika ry’ibihugu ritaha. CHAN itaha. Ndabizi abariteguye bakoze cyane kugira ngo twitegure neza, tugiye kubona irushanwa ryiza cyane ritwibutsa ko siporo ari umwarimu w’indagagaciro. Kwita kucyo ukora, kwitanga, kubahana, gukorera hamwe no kugira ubwitonzi.”
Perezida Kagame yavuze ko nta mukino uhuza abantu b’ ingeri zose nk’umupira w’ amaguru, ukagira amategeko n’indangagaciro bihuriweho ku Isi hose.
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu abakinnyi, na buri wese uwugiramo uruhare, aba akwiye kuba intangarugero mu kuba indashyikirwa no kugira imyitwarire y’umuntu ukora siporo. Mureke duhe abafana ibyo bategereje kandi bakwiriye.”
U Rwanda rwashyizwe mu itsinda A, aho ruri kumwe na Maroc, Gabon na Côte d'Ivoire. Andi makipe azitabira iyi mikino izatangira kuwa 16 Mutarama ikarangira kuwa 7 Gashyantare, ni Tunisia, Nigeria, Niger, Guinea, RDC, Angola, Cameroon, Ethiopia, Zimbabwe, Mali, Uganda na Zambia.
Iri rushanwa rizakinirwa kuri stade za Rubavu, Huye, Amahoro na Stade de Kigali i Nyamirambo.
Umukuru w’ igihugu kandi yavuze ko “U Rwanda ruzakora ibishoboka byose mu bushobozi dufite kugira ngo tugerageze duhe buri wese icyo ategereje.”
Visi Perezida w’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Afurika, CAF, Almamy Kabele, yavuze ko bizeye ko nta kabuza CHAN izabera mu Rwanda izagenda neza.
Yagize ati “Nta gushidikanya ko u Rwanda ruzatuma iri rushanwa rigenda neza, ibirori nyafurika nyabyo, by’ umupira w’ amaguru."
Uko amatsinda ateye
Itsinda A: Rwanda, Côte d’Ivoire, Maroc, Gabon
Itsinda B: DRC, Ethiopia, Cameroon, Angola
Itsinda C: Tunisia, Guinea, Niger, Nigeria
Itsinda D: Zimbabwe, Zambia, Uganda, Mali









Amafoto: Village Urugwiro




Ibitekerezo 0