Ibi birori byatumiwemo abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Misiri bizaba kuri iki Cyumweru kuri Hotel Africa’s Nile.
Perezida wa SC Villa, Emmanuel Misagga yabwiye The New Vision ko uretse Museveni hategerejwe andi mazina akomeye nka Kalusha Bwalya uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia, abo muri TP Mazembe, Nkana Red Devils ya Zambia na El Masri yo mu Misiri.
Ubwo SC Villa yatumirwaga mu irushanwa ry’amakipe ane ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR - Inkotanyi yari imaze ishinzwe, Fred Muwema wari umuyobozi wayo yaje mu Rwanda yitwaje ishimwe rigenewe Perezida Paul Kagame ku nkunga yateye iyi kipe.
Ubwo yabaga muri Uganda, Perezida Kagame yari umukunzi wa SC Villa nkuko byanditswe na The New Times.
Iyi kipe yakinnyemo Nestroy Kizito, Hassan Mubiru, Andrew Mwesigwa yatwaye ibikombe 16 bya shampiyona ya Uganda iheruka mu 2004 n’icyenda by’igihugu harimo n’icya 2015.
Muri shampiyona ya 2015, Villa yabaye iya kabiri nyuma ya Vipers yatwaye shampiyona iyirusha amanota ane.



















TANGA IGITEKEREZO